Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore akamaro gakomeye k’ inyanya ku mubiri wacu, Burya disi twari twarahombye

Inyanya ni imboga zikoreshwa hafi ya buri munsi mu miryango yacu, nyamara hari benshi baba batazi icyo inyanya zimarira umubiri wacu.Inyanya zigizwe n’intungamubiri nyinshi zo mu bwoko bw’amavitamini ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye.Byibuze urunyanya rumwe rushobora gutanga 40% bya vitamin C umubiri ukenera buri munsi.Numara kumenya akamaro k’inyanya, bizatuma udashobora kuzibura mu mafunguro yawe ya buri munsi nkuko ikinyamakuru India Times cyabyanditse mu nkuru igira iti ’ 10 Unbelievable Health Benefits of Tomatoes That Should Make Them A Part Of Your Daily Diet’ yo ku wa 27 Werurwe 2017.

1.Inyanya zifasha gusukura umubiri:Inyanya zigira intungamubiri zo mu bwoko bw’amavitamini A na C, zikagiramo n’izindi bita beta-carotene. Ibi bikaba bifasha gusukura amaraso, bigakuramo udukoko bityo bigatuma umubiri wawe wirinda indwara zitandukanye zishobora kukuzahaza. Uko urunyanya rutukura cyane ni ko ruba rukungahaye cyane kuri beta-carotene.

2.Inyanya ni nziza ku musatsi:Vitamini A ituruka cyane mu nyanya ifasha umusatsi kumera neza, gukura neza ndetse no gukomera. Ikindi kandi ni nziza no ku maso, amagufa n’amenyo.

3.Inyanya ni nziza cyane ku ruhu:Ushobora kuba utari uzi ko inyanya zigiramo ikinyabutabire bita Lycopene, cyifashishwa cyane muri bimwe bihenze abantu benshi bifashisha basukura mu maso, ibyo bita facial cleansers. Ibaze ko urunyanya ruhendutse, ariko rukaba rwagufasha gusa neza. Icyo bisaba ni ugufata urunyanya rukiri rukiva mu murima, ukarukata, ukarusiga mu isura yawe, ugategereza iminota 10, nyuma ugakaraba. Isura yawe izacya ndetse imere neza.

4.Inyanya zifasha kurinda kanseri zitandukanye:Ikinyabutabire bita Lycopene kiboneka mu nyanya, gituma uturemangingo twa kanseri tutiyongera mu mubiri, ibyo bigatuma inyanya zifasha kwirinda kanseri zitandukanye zafata umubiri wawe. Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ikinyabutabire cya Lycopene kiboneka mu nyanya, gifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye nka: kanseri ya prostate, kanseri y’amara ndetse na kanseri y’igifu.

5.Inyanya ni nziza cyane ku magufa y’umubiri wacu:Inyanya zikize cyane ku munyu ngugu wa Kalisiyumu na vitamin K. Izi ntungamubiri zose, zifasha amagufa y’umubiri gukomera ndetse zigafasha gusana ahantu hangiritse mu mubiri.

6.Inyanya zifasha kugabanya ukwangirika guterwa no kunywa itabi:Inyanya kandi ubwoko bubiri bw’aside iyo bita coumaric acid na chlorogenic acid. izi zikaba zifasha kurinda umubiri kwangirika biterwa no kunywa itabi.Bantu munywa itabi rero mumenye ko mugomba kujya mwihatira kurya inyanya kuko ni ingirakamaro mu kurinda umubiri wanyu.

7.Inyanya zifasha kugabanya urugimbu (cholesterol) mu maraso:Inyanya zikungahaye cyane kuri vitamin B n’imyunyungugu ya Potasiyumu. Ibi bikaba bifasha cyane mu kugabanya urugimbu mu mitsi y’amaraso, ibyo bigatuma umuvuduko w’amaraso ujya kuri gahunda, ndetse bikanakurinda umutima.

8.Inyanya zigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko:Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha inyanya, zitarimo turiya tubuto tw’imbere, bigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko.

9.Inyanya zifasha amaso gukora neza bigatuma ureba neza: Twese tuzi ko Vitamini A ari nziza ku maso, ibi rero bituma urunyanya rukungahaye kuri iyi vitamini ruba ntagereranywa mu kurinda amaso bigatuma umuntu areba neza. Ikindi kandi, kurya inyanya ni byiza kuko birinda ubuhumyi.

10.Inyanya zifasha kugabanya ubukana bwa Diayabeti:Inyanya zikungahaye cyane ku myunyungugu yitwa chromium, ifasha abarwayi ba Diyabeti,kuko ituma isukari yabo ijya kuri gahunda bityo bigatuma bamererwa neza.

Related posts