Rutahizamu wa APR FC, Cheick Djibirl Ouattara, yatangaje ko akunda Element Eleeh ndetse anabwira abakunzi b’iyi kipe ko ibakeneye cyane kugira ngo bazatware igikombe cya Super Cup.
Ibi uyu mukinnyi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya APR FC, agaruka kuri byinshi birimo n’umukino iyi kipe izahuramo na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup amakipe yombi amaze iminsi yitegura.
Cheick Djibril Ouattra yagarutse ku myitwarire y’abakinnyi yemeza ko kurya neza ukaruhuka bifasha umukinnyi ndetse atangaza ko yizeye ko APR FC izasoza uyu mwaka iri ku mwanya w’imbere.
Yagize ati “ Gutegura mu mutwe n’ingenzi cyane. Iyo waruhutse wariye neza kandi nta bibazo by’amikora, uba umeze neza mu mutwe no mu mubiri. Kuri njyewe nk’umukinnyi wa APR FC tumeze neza kandi nekereza ko tuzasoza turi hejuru.”
Ouattara avuga ko muri ba myugariro bari hano mu Rwanda abona nta mukinnyi umugora cyane usibye abo akorana nabo imyitozo barimo Niyigena Clement, Aliou Souane ndetse na Nshimirimana Yunusu.
Yagize ati “ Abakinnyi bose turuzuzanya, turi inshuti, turi umuryango, uranabibona no mu kibuga. Ba myugariro bangora hano mu Rwanda nakubwira turakinana, dukorana imyitozo. Urugero naguha ni Niyigena Clement arakomeye, undi ni Aliou Souane na Yunusu. Navuga ko ari bo ba myugariro beza kurusha abandi mu Rwanda.”
Rutahizamu wa APR FC, yatangaje ko umuhanzi akunda hano mu Rwanda ari Mugisha Robson uzwi nka Element ndetse atangaza ko indirimo ye yitwa Tombe ari yo akunda kurusha izindi.
Uyu Rutahizamu wa APR FC, yasabye abafana gukomeza kubashyigikira ndetse ko nibaza ku mukino wa Super Cup bizatuma batwara igikombe.
Yagize ati “Icyo nabwira abafana nukuzana umurindi nk’uwo basanzwe bagira. Nkuko mubizi umukino wa APR FC na Rayon Sports n’umukino ukomeye, urimo ishyaka. APR FC ikeneye abafana bayo kugira ngo dutware iki gikombe.”
Yakomeje agira ati “ Abakunzi ba APR FC ndabasaba kuguma inyuma y’ikipe nkuko basanzwe babikora kugira ngo byinshi tubikore ku bwabo. Abafana bakwiye kutareba ibihe byaba ari bibi cyangwa ari byiza ikipe iba ibakeneye cyane kugira ngo ikomeze itere imbere. “
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino wa Super Cup uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026. Iyi kipe abakinnyi bayo bose barahari, abari mu gikombe cya Afurika barimo Ronald Ssekiganda ndetse na Denis Omedi bamaze kugera mu ikipe bari kumwe n’abandi.
