Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Djabel Manishimwe yabonye ikipe nshya muri Iraqi

Umukinnyi w’Umunya-Rwanda, Manishimwe Djabel wakiniraga ikipe ya Al Quwa Al Jawiya mu Cyiciro cya Mbere muri Iraqi, yerekeje muri Naft Al Wasat Sports Club ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

Djabel wari umaze igihe gito muri Al Quwa Al Jawiya, iyi kipe ya Al Wasat Sports yamushimye nyuma yo gufasha Al Quwa kuza ku mwanya wa 2 muri shampiyona iheruka ya 2023/2024.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko yahise asinyishwa amasezereno y’umwaka umwe muri Najaf Al Wasat Sports Club yashinzwe muri 2008 mu mujyi wa Najaf, hakaba ari na ho Stade yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 12 iherereye.

Iyi kipe yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka washize ari iya nyuma mu makipe 20 n’amanota 16 n’umwenda w’ibitego 41. Yarushwaga na Baghdad zakurikiranye amanota 15.

Manishimwe Djabel yazamukiye iwabo mu karere ka Gatsibo mu irerero rito ry’umutoza Ntirenganya. Yananyuze muri SEC Academy mbere yo kwerekeza mu Isonga baje gutandukana muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports.

Yavuye muri iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru muri 2019, yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza mu 2023 ari na bwo yatandukanaga na yo agahita ajya muri Mukura Victory Sports et Loisirs yakiniye igihe gito, ayivamo yerekeza muri USM Khenchela, ajya muri Al Quwa Al Jawiya ari na yo yakiniraga.

Manishimwe Djabel werekeje muri Najaf Al Wasat SC!

Related posts