Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dj Brianne yatanze isomo n’umukoro ukomeye ku byamamare byo mu Rwanda

Gufasha abantu singombwa ngo ube utunze ibyamirenge, kuko bisaba kugira umutima ukunda Kandi wifitemo gufasha.

Umuhanga mukuvanga imiziki wamamaye cyane nka Dj Brianne kuri iki cyumweru yagiranye ibihe bidasanzwe n’abana batandukanye bari mumushinga we yise Brianne foundation.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 3 Nzeri 2023 kibera Tedgas Kicukiro I Nyanza.

Dj Brianne abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yasangije ibihe bidasanzwe yagiranye nabana afasha mbere y’uko bamwe basubira ku ishuri.

Aba bana biganjemo abaturuka mumiryango itifashije barimo abiga ndetse nabatiga, akaba yasabye abamukurikira kuba baza kwifatanya nawe maze abana Bose bakabajyana ku ishuri.

Ni igikorwa yateguye mu rwego rwo gusangira naba bana ndetse no kubashimira uburyo bitwaye mumwaka washize kubasanzwe biga ndetse anasezeranya abatiga ko bazajya mu ishuri vuba.

DJ Brian ubusanzwe akora kuri RBA avanga imiziki nibindi.

Akaba yasabye ibyamamare byo mu Rwanda gufasha abana nkaba aho kugirango bahugire mugutwika gusa bidafite icyo bimariye Igihugu.

Related posts