Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Désiré Mbonabucya wari kapiteni w’Amavubi muri CAN 2004 ntiyumva aho Umunyarwanda akura umutima wo kunenga APR FC kuko yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Umunyabigwi muri Ruhago Nyarwanda, Désiré Mbonabucya wayoboye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, CAN ya 2004 abona nta munyarwanda ukwiriye kunenga APR FC ngo ni uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Kuri iki Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024, ni bwo hasozwaga imikino y’Irushanwa rihuza Amakipe abarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA [Kagame Cup 2024].

Ni imikino yasize Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC itsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows yo muri Zambie kuri za penaliti 10-9 (1-1), mu gihe Al Hilal Omdurman yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Al Wabi zombi zo muri Sudani.

Nyuma y’uyu mukino abafana biganjemo abadasanzwe bashyigikira APR F FC barayibenze, barayikwena; ibintu uwari Kapiteni w’Amavubi muri CAN rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri 2004, Désiré Mbonabucya abona bidakwiye nk’uko bikubiye mu butumwa yanyujeje ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’amasaha make umukino urangiye.

Yanzitse agira ati “Hari ikintu ntumva neza! Kuki abantu bamwe banenze ikipe ya APR FC yari yitabiriye CECAFA KAGAME CUP ko yatsinzwe kuri penaliti ku mukino wa nyuma? Kandi mu mikino yindi yose yakinnye yaritwaye neza kandi yaragaragaje ko ifite ikipe nziza?”

Gutsindwa ku mukino wa nyuma nabwo kuri penaliti ntibivuze ko ikipe atari nziza ko ikomeye, ikindi kandi twibuke ko iyi kipe ikirimo gutegura championnat n’imikino y’Igikombe cy’Afurika.”

Yakomeje avuga ko abona Abanyarwanda bakwiriye kujya batiza umurindi ikipe yose isohokeye Igihugu hatitawe ku yo asanzwe ashyigikira, ihangana rigakomeza ikipe igarutse.

Ati “Kuri njye nk’umusiporutifi numva ko ikipe iyo ari yo yose yaba APR FC yaba Rayon Sports, yaba Kiyovu Sports FC, Mukura VSL, POLICE FC n’izindi, mu gihe igiye gukina imikino nk’iyi ikwiriye gushyigikirwa n’abakunzi b’umupira wacu mu buryo bwa “Fair-Play” aho kuyica intege no kuyitesha agaciro cyane ko iba ihagarariye Igihugu cyacu muri iyo mikino iba irimo, ubundi yagaruka mu Rwanda hakabaho guhangana.”

Mu by’ukuri njye niko mbibona kuko nubwo tudakunda amakipe amwe ariko ntidukwiriye no kuba abanzi niyo mpamvu habaho Fair-play.”

Biteganyijwe ko nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iza guhaguruka i Dar es Salaam kuri uyu wa Mbere igaruka i Kigali, aho izasubira muri Tanzania taliki ya 2 Kanama igiye gukina “Simba Day”, mbere yo kwakirwa na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League taliki 16 Kanama [8] 2024.

Désiré Mbonabucya yumva nta muntu ukwiye kunenga APR FC ku musaruro yakuye muri CECAFA Kagame Cup ya 2024!

Related posts