Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Davis D yavuze ibirambuye ku mafoto ye na Platin yateje urunturuntu ubwo barimo kunywa itabi

Umuhanzi Nyarwanda Davis D yashyize umucyo ku mafoto ye na Platin yabagaragaje bari kunywa itabi, aho byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe abantu bavugaga ko bidakwiye bibaza n’icyari cyabahuje, Davis D mu kiganiro Sunday Choice Live yavuze ko batari bahujwe no kunywa itabi, ahubwo ko barimo baganira ku mushinga w’indirimbo bafitanye.

Ati “Twarimo tuganira twashashe inzobe ari kubwira ibyabanje, nanjye ndi kumubwira ibyo ndimo. Ubwo rero ntabwo twari kuganirira ku busa. Kandi ntabwo twasangiraga ibiyobyabwenge, kuko twanywaga ‘ciger’ kandi ibyo ntakibazo.”

Yashimangiye ko nubwo bamwe babifashe nabi, ariko bagakwiye kumva impamvu babikoze, kuko ngo abantu iyo bagiye kuganira, baganirira ku cyo bahuriraho, bityo ngo nabo itabi niryo bahuriraho.

Yunzemo ko nk’uko abantu bamwe baganira barimo kunywa ikawa, inzoga n’ibindi, ngo nabo bahisemo kuganirira ku itabi kuko ngo bari bafite umushinga ukomeye bari kuganiraho.

Abajijwe impamvu umwe yari yambaye umupira wa Cristiano Ronaldo undi uwa Lionel Messi, yasobanuye ko ari ibihanga bibiri byahuye, avuga ko abantu bakitega indirimbo yabo.

Related posts