Umukino mpuzamahanga wa gicuti wari guhuza Rayons Sports yambara ubururu n’ umwe bakunze kwita akazina ka Gikundiro ,na Al Merriekh wasubitwe bitunguranye ku mpamvu z’ umutoza wayo Darko Novic wahoze muri APR FC ariko usigaye utoza iyo kipe.
Ni umukino wari uteganyijwe uyu munsi tariki ya 07 Nzeri 2025 ,ukaba wari kubera Kigali Pelé Stadium.
Ibi byemejwe n’ itangazo rigenewe abanayamakuru iyi kipe yashyize hanze rugira riti” Riti: “Umukino wa gicuti wari uteganyijwe guhuza Al Merriekh na Rayon Sports yo mu Rwanda ku Cyumweru wahagaritswe.”
Rikomeza rigira riti :”Ibi byakozwe ku busabe bw’umutoza mukuru Darko Nović, kandi ikindi gihe gishya cy’uwo mukino kizatangazwa mu minsi iri imbere.”
Uyu mukino wari uherutse guhindurirwa amasaha aho wavanwe ku isaha yi saa cyanda ushyirwa saa moya z’umugoroba kubera Kigali Pele stadium iri gukoreshwa n’abanyeshuri bari gusubira ku mashuri.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Rayon Sports nayo isohoye Itangazo rigenewe abanayamakuru