Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Danny Nanone yahishuye uburyo yakuze atinya K8 Kavuyo bikomeye yumva yamugirira nabi

Ntakirutimana Danny wamamaye mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone, yavuze uko yakuze atinya bikomeye umuraperi K8 Kavuyo, bikomeye ku buryo byageze aho amufata nk’umuntu ushobora no kumugirira nabi.

Danny nanone n’umwe mu bantu bamaze igihe kitari gito mu muziki nyarwanda ndetse akaba ari amaze kubaka ibigwi n’igikundiro mu banyarwanda bitewe n’ubuhanga afite budasanzwe mu kuririmba cyane ko ubu asigaye awukora nk’umuntu wawize nyuma yo kuva ku masomo ku ishuri rya Nyundo.

Danny kandi ni umwe mu bantu batangiye gukora umuziki muri ya myaka ya kera aho nta terambere rihambaye ryari ryagera mu Rwanda ndetse icyo gihe abantu bari batarumva neza ko umuntu ashobora gukora umuziki atari ikirara cyane cyane abakoraga injyana ya Rap aho babafataga nk’abantu b’ibirara.

Danny Nanone avuga ko yakuze afata K8 Kavuyo nk’ikitegererezo mu muziki ndetse ari n’umufana cyane ko abantu bamubwiraga ko baririmba kimwe  ndetse bigera n’aho kubatandukanye bibagora ibi byaje gusa n’aho biteje amakimbirane hagati yabo n’ubwo batari bakamenyana.

Mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri Instagram, Danny Nanone yavuze ko yakuze atinya umuraperi K8 Kavuyo cyane akajya ahora yumva azamugirira nabi nubahura n’ubwo yari umufana we ukomeye,

Yagize ati, “Nakuze ndi umufana wa K8 Kavuyo ariko byaje kugera aho ndamutinya cyane kuko numvaga niduhura azangirira nabi. Nk’umuntu wantanze mu muziki namufatiragaho ikitegererezo ndetse abantu bakajya bavuga ko ndirimba nkawe neza, Naje gushyira hanze indirimbo hanze abantu barayikunda bumva neza ndirimba nkawe ndetse no kudutandukanya bitangira kubagora.” “Aya makuru yaje kumugeraho, atangira kumfata nk’umuntu uhanganye nawe, nk’uko mu bizi abaraperi ba kera iyo mwagiranaga ikibazo yahitaga abishyira mu ndirimbo, K8 Kavuyo nawe yahise andirirmba noneho ntangira kumugirira ubwoba budasanzwe.”

Yakomeje agira ati, “Muri icyo gihe narinsigaye mutinya ku buryo ntashoboraga kujya muri studio arimo cyangwa se n’ahandi hose byashobokaga ko twahura kuko numvaga ashobora kunyica bitewe n’ubwoba nabaga mufitiye.

Yavuze ko hari umunsi yigeze kumusanga muri studio, ubwoba buramurenga, guhumeka bitangira kumugora gusa ku bw’amahirwe haza Bull Dog basa n’aho batonganye bituma K8 ahita agenda nuko Danny akira atyo.

Danny yavuze ko nyuma yaje ku mwandikira baraganira ndetse kugeza ubu ni inshuti nta kibazo bafitanye. K8 Kavuyo kuri ubu ari kubarizwa muri America gusa bisa n’aho umuziki yabaye awuretse bitewe n’uko nta gihangano gishya aheruka. K8 yamenyekanye mu ndirimbo nka Ndi uw’i Kigali yahuriyemo na Meddy na The Ben, Ndagu prefer n’izindi.

Related posts