Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dabijou uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere, yashyize hanze ukuri ku rukundo rwe na Yago

 

Munezero Rosine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Dabijou bitewe n’uko ari mu bakobwa bafite ikimero kirangaza benshi ndetse akaba yarakunze kuvugwa mu mubano wihariye yagiranye na Yago Pon Dati, ndetse na Harmonize wo muri Tanzania, yatangaje uko urukundo rwe na Yago rwamuteye agahinda gakabije.

Kuva tariki ya 1 Mutarama 2024, uyu mukobwa yongeye kuvugwa mu itangazamakuru cyane bitewe n’uko yaramaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Jamais.

Uyu mukobwa yakomeje kugenda atangaza ko impamvu yatumye yinjira mu muziki agakora iyi ndirimbo, ko yabitewe n’agahinda gakabije yatewe n’ibibazo yagiye anyuramo mu buzima  mu rugendo rwe rw’urukundo.

Nk’uko amagambo agize iyi ndirimbo abivuga, uyu mukobwa yaririmbaga agahinda yatewe n’umusore yakundaga byo gupfa gusa bikaza kurangira amuhemukiye akamusiga, gusa akongera akavuga ko we atazigera amwibagirwa.

Mu kiganiro Dabijou yagiranye na Igihe, yahishuye ko Umusore yavuga muri iyi ndirimbo ari Yago Pon Dati bakundanaga bikaza kurangira amutengushye akamusiga aribyo byaje kumutera agahinda gakabije avuga ko yagize bigatuma yinjira mu muziki akora iriya ndirimbo.

Dabijou yakomeje kugenda agaragara ahantu henshi ari kumwe mu minsi yashyize gusa inkuru y’urukundo rwabo ntabwo yamenyekanye cyane gusa nanone amakuru avuga ko uyu mukobwa yahaye Yago Pon Dati amafranga agera kuri Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ubwo yajyaga gukora indirimbo Si Swiiing uyu mukobwa yanagaragayemo mu mashusho yayo.

Uyu Dabijou biravugwa ko urukundo rwe na Yago Pon Dati rwatangiye ahagana mu kwezi kwa Nzeli 2022 ruza kugera ku musozo ahagana mu kwezi ku Ukwakira 2023.

Related posts