Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Cristiano wujuje ibitego 900 yararikiye abamukurikira kuri YouTube ibirori batazibagirwa

Rutahizamu akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yatangaje icyo byamusabye ngo abe umukinnyi wa mbere wujuje ibitego 900, ndetse ararikira abamukurikira ku rubuga rwa YouTube ko agiye kurushyiraho ibyo bitego byose kuva ku cya mbere kugera ku cya 900.

Ni agahigo yashyizeho ubwo Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatsindaga Croatie ibitego 2-1, atsindamo igitego cya kabiri mu mikino ya UEFA Nations League.

Cristiano Ronaldo mu kwishimira igitego, yasaga nk’uwarenzwe n’amarangamutima ahitamo gupfukama ashyira umutwe hasi, akaba ari ibintu yari amaze igihe kirekire [bimusabye imyaka 21] ahirimbanira.

Nyuma y’umukino, Cristiano yagize ati “Agahigo k’Ibitego 900 ni nk’utundi ariko gusa nzi ukuntu bigoye gukora cyane buri munsi kugira ngo ugere ku bitego 900. Ni intambwe idasanzwe mu mwuga wanjye, ndishimye cyane. Mfite imyaka 39, ngomba kwibanda cyane ku bintu bigenda neza. Bisaba ubwitange bwinshi. Ni yo mpamvu, iyo utu duhigo tubaye ngira amarangamutima cyane ”.

Ku muyoboro we wa YouTube witwa “UR Cristiano” yahise ashyiraho amashusho magufi ateguze ko mu ibi bitego byose azabishyira kuri iyi “Chaîne”. Ni Cristiano Ronaldo uherutse gutangaza ko abitse amashusho yose y’ibitego bye uhereye ku cya mbere.

Ni ibitego yatsinze mu mikino 1236 amaze gukina nk’uwabigize umwuga.

Imfura mu bitego bye ni icyo yatsinze ubwo yakiniraga Sporting Club y’iwabo muri Portugal ku mukino we wa Kane bari bakinnyemo n’ikipe ya Moreirense nyuma y’uko mu mikino 3 ye ya mbere nta gitego yari yagatsinze.

Cristiano Ronaldo yerekeje muri Manchester United yinjiyemo muri 2003 kugeza muri 2009 yatsindiye ibitego 119, mbere y’uko asubirayo kuva muri 2021 kugeza muri 2022 agatsindayo ibitego 27 bigahita biba ibitego 145 ayitsindiye muri rusange.

Yerekeje muri muri 2009, Real Madrid aho yatsindiye ibitego 450 mu mikino 438 yakinnye ndetse ni na we mukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka aho mu 2015 yanyuze kuri Raul we wari warayitsindiye ibitego 323 mu mateka.

Cristiano Ronaldo muri 2018 yaje kwerekeza muri Juventus de Turin, aho yatsinzeyo ibitego 101. Muri 2023 yakinnye umukino we wa mbere muri Arabie Saoudite aho kugeza ubu amaze kuhatsinda ibitego 68 muri iyi kipe yo muri Arabie Saoudite.

Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu ya Portugal amaze kuyitsindira ibitego 131 ndetse akaba n’umukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka. Muri rusange, Umwaka w’imikino Cristiano Ronaldo yatsinzemo ibitego byinshi ni uwa 2011-12 aho yatsinze ibitego 69 birimo 60 bya Real Madrid n’icyenda mu Ikipe y’Igihugu.

“Mbere yo kuzuza ibitego 1,000, urabanza ukuzuza 900”. Aya ni amagambo Cristiano Ronaldo yasubije umunyabigwi wa Manchester United, Rio Ferdinand ubwo yari amubajije ku byo kuzuza ibitego 1,000; ibisobanuye ko uyu mugabo ubitse Ballon d’Ors eshanu [5] kuri ubu ahanze amaso ibitego 1,000.

Cristiano Ronaldo arashyira kuri YouTube ibitego 900 byose yatsinze!
Cristiano Ronaldo yujuje ibitego 900, ahanze amaso ibitego 1,000!

Related posts