Kapiteni wa Al Nassr n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yasutse amarira y’agahinda nyuma yo gutsindirwa na Al Hilal ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi muri Arabie Saoudite “King’s Cup”, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024.
Wari umukino urunda indi yose muri Arabie Saoudite kuko wahuje Al Hilal yegukanye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka ndetse na Al Nassr yayikurikiye.
Muri rusange ni umukino wagaragayemo amakarita atatu atukura yahawe Ali Al-Bulayhi ku munota wa 87 na myugariro Kalidou Koulibaly ku wa 90 ku ruhande rwa Al Hilal, mu gihe umuzamu David Ospina wa Al Nassr yayihawe ku munota wa 57 w’umukino.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, nyuma y’uko rutahizamu Aleksandar Mitrovic yari yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa, maze kiza kwishyurwa na Ayman Ahmed ku munota wa 88.
Na nyuma y’iminota 30 y’inyongera nta cyahindutse, bituma hitabazwa za penaliti maze Ruben Neves wa Al Hilal ndetse na Alex Telles wa Al Nassr babanza kuzitera igiti cy’izamu undi hejuru y’izamu nk’uko bakurikiranye.
Aleksandar Mitrovic wa Hilal na Cristiano Ronaldo wa Nassr bahise bazinjiza neza maze amakipe yombi akomeza kugendaga imwe yayinjiza cyangwa ikayihusha indi nayo ikabigenza ityo, kugera kuri penaliti ya karindwi yakuwemo neza n’umuzamu wa Al Hilal, Umunya-Maroc Yassine Bounou nyuma gato y’uko mugenzi we yari yamaze gutereka mu nshundura, Igikombe kigenda gityo kuri panaliti 5-4.
Ryari ijoro ribi kuri Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakinana muri Al Nassr bashakaga gutwara iki gikombe baherukaga mu myaka 34 ishize, dore ko bagiherukaga mu w’1990.
Bashakaga icya 2024 kikaza ari icya karindwi nyuma y’iby’imyaka y’1974, 1976, 1981, 1986, 1987, na 1990. Bararushwa bitanu na Al Hilal igifite inshuro 11, ndetse bakarushwa bitatu na Al Ittihadi igifite inshuro 9.
Nyuma y’umukino Cristiano Ronaldo yasutse amarira
Nubwo amaze kwegukana ibikombe 35 harimo na Champions League eshanu, Cristiano Ronaldo aracyafite inyota y’ibikombe bigaragarira mu gahinda gakabije yagize ubwo yabura icyo kuri iyi nshuro.
Uyu mugabo wa Georgina Rodriguez akaba na se wa Cristiano Jr bagenzi be bagerageje kumuhoza ariko biba iby’ubusa. Aba ashaka gutwara buri cyose akiniye.
Cristiano uherutse guca agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu Mwaka w’Imikino umwe muri Shampiyona ya Arabie Saoudite n’ibitego 35, ari gukina iminsi ye ya nyuma y’amasezerano y’imyaka ibiri yari afitiye Al Nassr. Haracyarebwa uko yakongererwa amasezereno ndetse ubu ibiganiro birarimbanyije.