Cristiano Ronaldo yanze kongera gukinira ikipe ye ya Al Nassr kubera kutishimira uko iyi kipe ye ishorwamo amafaranga, nyamara ahembwa 488,000 by’amayero ku munsi.Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Portugal, rivuga ko Cristiano Ronaldo yanze gukina umukino Al-Nassr ifitanye na Al Riyadh muri Shampiyona ya Saudi Arabia.Ronaldo w’imyaka 40, asanzwe ahembwa ibihumbi 488 ku munsi akaba ari na we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi kugeza ubu, bivugwa ko atishimiye imiyoborere y’Ikigega cy’Ishoramari cya Leta ya Saudi Arabia (PIF).
Al Nassr itegerejwe kuri uyu wa mbere ikina umukino wayo na Al Riyadh, ariko bishoboka ko izagukina idafite kapiteni wayo, umaze gutsinda ibitego 18 mu mikino 22 mu marushanwa yose akinnye uyu mwaka.Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Portugal cyitwa A Bola, kivuga ko Ronaldo atishimiye uburyo ikigega cy’Ishoramari muri Saudi Arabia (PIF) gicunga amafaranga ya Al-Nassr, bitandukanye n’ukuntu iki kigega gifasha andi makipe bahanganye.
PIF ifite imigabane ingana na 75% mu makipe ane yo muri Saudi Pro League, arimo Al-Ahli, Al-Ittihad, Al-Hilal na Al-Nassr ikinamo Ronaldo yagize uruhare runini mu gutuma shampiyona ya Saudi Arabia ibe ishobora gukurura amazina akomeye mu mupira w’amaguru.Nyuma yaho Ronaldo yerekeje muri iyi kipe yo muri Saudi Arabia yerekejemo muri 2023, abarimo Karim Benzema, Kalidou Koulibaly na Riyad Mahrez na bo bahise berekeza iki gihugu bahabwa amasezerano akomeye, bajya gukinira Al-Ittihad, Al-Hilal na Al-Ahli.
