Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

CP John Bosco Kabera yatangaje ko abambara impenure mu bitaramo by’i Kigali ibyabo bigiye gusubirwamo

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaburiye abiha kwambara impenure mu birori n’ibitaramo cyane cyane muri Kigali. Yasabye ko abapolisi ndetse n’abashinzwe kwinjiza abantu mu bitaramo bazwi nk’aba bouncers bakwiye kujya bita ku kintu cy’imyambarire y’abinjira muri ibyo bitaramo.

Ni mu kiganiro waramutse Rwanda cyo kuri Televiziyo y’igihugu aho umuvugizi wa Polisi y’igihugu John Bosco Kabera yavuze ko imyambarire y’impenure ndetse n’indi ibonerana igaragaza ibice by’umubiri idakwiye mu muco Nyarwanda.

CP John Bosco Kabera ati ” ndagirango mbabwire ko hari n’imyambarire idakwiye, ntikwiye mu muco Nyarwanda. Iriya myambarire y’impenure ndetse hari n’abo usanga bambaye imyenda wagirango ni ibirahure ntibikwiye”.

Uyu muvugizi wa Polisi y’igihugu yavuze ko abapolisi ndetse n’abashinzwe kwinjiza abantu mu bitaramo bakunze kwitwa aba-bouncers basabwa kujya babanza kugenzura imyambarire ndetse n’ibyangombwa by’abinjira mu bitaramo mu kwirinda ko abana batujuje imyaka y’ubukure binjira mu bitaramo bakanywa inzoga.

Mu bitaramo bibera i Kigali igikunze kugarukwaho cyane ni imyambarire iba yaranze abakitabiriye cyane cyane ku ruhande rw’abakobwa n’abagore. Ku rundi ruhande ariko birasa m’ibizagorana kumenya imyenda yemeww kwambara n’itemewe kuko nta gipimo kizwi nyacyo cy’imyambarire iboneye.

Related posts