Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Copa America 2024: Argentina yatangiye igubanya Canada mu mukino Lionel Messi yakuriyemo agahigo kari kamaze imyaka 71

Ikipe y’Igihugu ya Argentina mu mukino ufungura ku mugaragaro irushanwa rya Copa Amerika rya 2024 yatangiye itsinda Ikipe y’Igihugu ya Canada ibitego 2-0, mu mukino Kapiteni Lionel Messi yandikiyemo amateka yo kuba ari we mukinnyi umaze gukina imikino myinshi muri iri rushanwa [34].

Ni umukino wabanjirijwe n’ibirori bifungura irushanwa byitabiriwe n’abanyabigwi batandukanye muri ruhago nka Sergio Kuni Aguero wazanye igikombe kiri gukinirwa, kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Kamena 2024.

Umunya-Venezuela, Jesus Valenzuela yatangije umukino kuri Stade Mercedes Benz [Stadium] maze amakipe aresurana karahava, n’ubwo nk’uko byari byitezwe Ikipe y’Igihugu ya Argentina yihariye umukino ku kigero cyo hejuru.

Byaje kuba amahire ku munota wa 49, ubwo Alexis Mac Allister yahaga Julian Alvarez umupira mwiza maze agahita yandika igitego cya mbere ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu ya Argentina, bikaba 1-0.

Umukino wenda kurangira, Lionel Messi yahaye Lautaro Martinez umupira maze atsinda igitego cya kabiri, biba 2-0 inzozi z’Abanya-Canada zipfa zityo.

Muri uyu mukino, Lionel Messi yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umunyezamu w’Umunya-Chile, Serjio Robert Livingstone Pohlhammer witabye Imana taliki 11 Nzeri 2012 yari yaravutse taliki 26 Werurwe 1920.

Ni ibisobanuye ko hari haciyemo imyaka isaga 71 Serjio Robert Livingstone Pohlhammer ashyizeho aka gahigo.

Lionel Messi na Argentine bahanze amaso kwegukana igikombe cya gatatu gikuru bikurikiranya nyuma yo kwegukana Copa America ya 2021, Igikombe cy’Isi cyo muri 2022, ubu rero bakaba bifuza kongeraho na Copa America ya 2024.

nyuma y’uko Argentina itangiye Imikino yayo yo mu Itsinda kuri uyu wa Gatanu banyagira Ikipe y’Igihugu ya Canada muri Atlanta, aba basore b’umutoza Lionel Scaloni babitse Igikombe cy’Isi giheruka [2022], bazahita bakira Chile taliki 26 Kamena i New Jersey, bakazasoreza kuri Peru taliki 30 Kamena uyu mwaka i Miami.

Lionel Messi yagombye kuba yatsinze igitego ku munsi w’agahigo ke, ariko ntiyitwara neza imbere y’ibiti by’izamu!

Related posts