Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Copa América 2024: Lionel Messi yafashije Argentine kugera ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Igihugu ya Argentine “La Albiceleste” yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsindira iya Canada muri ½ cy’irangiza ibitego 2-0, birimo n’icya Lionel Messi wabonye igitego cye cya mbere muri iri rushanwa.

Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024, kuri Stade ya MelLife [Stadium] mu mujyi wa New Jersey imbere y’abafana basaga ibihumbi 80.

Nyuma y’iminota 22 Umusifuzi w’Umunya-Chile, Piero Maza atangije umukino, Rodrigo De Paul yahaye Julian Álvarez umupira mwiza, ahita yandika igitego cya mbere.

Ku munota wa 6 w’igice cya Kabiri, Lionel Messi yashyizemo igitego cy’agashyinguracumu ku mupira wari uturutse kuri Enzo Jeremias Fernandez, Canada y’abarimo Alfonso Davies na Jonathan David isezererwa ku bitego 2-0.

Argentine y’Umutoza, Lionel Scaloni yahise igera ku mukino wa nyuma aho igomba gutegereza ikipe izava hagati ya Uruguay na Columbia zifitanye umukino wo kwisobanura mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe taliki 14 Nyakanga 2024.

Lionel Messi yafashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuam, anabona igitego cya mbere muri Copa America y’uyu mwaka!
Abgel Di Maria asigaje umukino umwe mu mwambaro wa Argentina!

Related posts