Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Cohen wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri America asanga u Rwanda na Uganda aribyo bitera umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo

Herman Cohen wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri leta zunze ubumwe bwa America abona ingabo za Leta ya Congo FARDC zihagije kuburyo zidakeneye ubufasha ngo zirandure imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo na M23. Kuri we ngo asanga ibihugu by’u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi aribyo bitera umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibi yabitangarije kuri Twitter ye nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bahuriye muri Kenya bagafata umwanzuro wo kohereza ingabo zihuriweho n’ibihugu byo muri aka Karere. Ni ingabo Congo yarahiye ko zaza ariko zikaba zitarimo ingabo z’u Rwanda ishinja gushyigikira M23.

Herman Cohen kuri Twitter ye ati ”Igisirikare cya Congo ni cyo cyonyine cyakemura iki kibazo igihe cyahabwa ibishoboka ngo gikore impinduka”

Uyu wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri America ngo abona ingabo z’Akarere ka East African community ntacyo zakemura, kuko ngo ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’ibihugu by’ibituranyi byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Herman Cohen akomeza agira ati ” abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bafite uburenganzira bwo kwanga iki cyemezo cyo koherezayo ingabo za EAC. Imvururu n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikomoka mu bihugu by’ibituranyi u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi.

Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bukunze kurangwa n’ibibazo by’intambara ziterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro ihabarizwa akenshi ikaba ikomoka mu Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi. Ku rundi ruhande ariko hari n’imitwe y:Abamyekongo ubwabo irimo na M23 iheruka kwigarurira umupaka wa Bunagana. Leta ya DR Congo ishinja ibihugu by’u Rwanda na Uganda gufasha uyu mutwe ariko ibi bihugu bihakana ibyo biregwa.

Related posts