Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Christopher Chance Twizerimana uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Gasabo kugirango tuganire n’umusore ufite impano itangaje mukuririmba ari mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.
Twaganiriye na Christopher Chance Twizerimana yavukiye mu ntara y’i Burengerazuba mu karere ka RUBAVU umurenge wa RUGERERO.Yavutse tariki 01/04/1996 Yize amashuri abanza GS KABIRIZI. Amashuri yisumbuye yize ECOLE D’ARTS DE NYUNDO Nyuma yaje gukomeza mubijyanye nubwubatsi kugirango abashe kwihugura MU ISHURI ry’imyuga rya ETNI Riherereye i Rubavu. Kurubu mubuzima bwari munsi atunzwe no gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi. Mubuzima bw’umwuka ni umukristo w’itorero rya ADEPR Kibagabaga.

Christopher Chance yabatijwe mu mazi menshi kw’itariki 24/12/2010. Nyuma yaho gato yaje kujya muri korale Bethanie ibarizwa mw’itorero rya Adepr Ruhangiro ahagana mu 2018 nibwo yageze mwitorero ADEPR KIBAGABAGA aho yahasanze abaramyi beza.

Kwinjira mwitsinda ryabaramyi yahasanze byamufashije gutinyuka no kwigirira icyizere.

Kugeza nuyu munsi n’umusore wubaha Imana kandi wigirira icyizere.
Uyu Christopher Chance ni umuramyi ufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo kugirango abemera kandi bakizera Kristo bahabwe agakiza.
KigaliNews twifuje kumubaza uko abona irushanwa yinjiyemo rimeze nicyo yiteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tumubaza nawe aradukundira abisubiza atariye iminwa

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?

Christopher Chance Twizerimana: Ikintu nungukiyemo nungukiyemo inshuti n’abavandimwe bakorera Imana, ikindi nungukiyemo ni gukorera kugihe , ikindi ni uko nabonye ko kugirango ugire icyo ugeraho bisaba kwitanga cyane no kwigomwa , byazamuye level yanjye y’imiririmbire, ikindi nuko maze kubona platform nziza nzajya ntangiraho ubutumwa bwiza binyujijwe mumpano Imana yampaye.

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?

Christopher Chance Twizerimana: Ejo hanjye ndabona hazaba heza cyane kuko nubwo ntatsinda irushanwa hari byinshi nigiye mumuryango wa RSW , kubera platform nini maze kubona ibihangano byanjye bizakurikirwa na benshi, nk’umu ambassador mwiza wa rise and shine world nanjye nzashyira mubikorwa intego ya RSW kwisi hose, ariyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo , hamwe nImana nkazabona iminyago nzamurikira Yesu Kristo.

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

Christopher Chance Twizerimana: Ikintu nabwira bagenzi banjye batageze kuri final ni uko bakwihangana,kandi ntibitakarize ikizere kuko badashoboye ahubwo babe urumuri aho bari hose iyo mpano bahawe imurikire abo barikumwe nababagana, ejo ni heza

Nkashishikariza abanyempano kujoininga RSW kuko ni ahantu hez cyane hadufasha gusakaza ubutumwa bwiza kuri bose mugihe gito, tutirengagijeko RSW iduhindurira ubuzima muburyo bw’ibifatika

Kglnews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

Christopher Chance Twizerimana: Final nyiteguye neza cyane abantu bitege ibihebyiza byo Kuramya Imana no kuyihimbaza , uyumunsi Ibendera yImana izazamurwa , hari imirimo ikomeye izakoreka mukuboneka kwImana . Don’t miss this day 21/07 it will be amazing day in our lives.

Kglnews Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?
Christopher Chance Twizerimana: Yego ndabyiteguye rwose.

Kglnews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu?

Christopher Chance Twizerimana: Imbogamizi zo ntizabura , kuko mwirushanwa habamo kwigomwa, ama transport yaratugoye, accommodation, kugirango twegere aho irushanwa ririmo kubera, hari aho sound yatugoye cyaane

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024, Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?

Christopher Chance Twizerimana: Mugihe naramuka ntoranijwe muba ambassadors ba RSW niteguye cyane kuzahagarara munshingano nzahabwa na RSW nkazayibera umu ambassador mwiza rwose.

Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts