Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Chidiebere, Lamine Bah na Odibo Godwin ba APR FC mu bakoze imyitozo ibanziriza urugendo rusanga Simba SC [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yitegura Simba SC, yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Tanzania, abakinnyi batatu bashya yakiriye ari bo Mahamadou Lamine Bah, Nwobodo Chidiebere na Godwin Odibo bagaragara bitozanya n’abandi.

Aba bakinnyi bashya: Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali, Nwobodo Chidiebere Johnson na Odibo Godwin bombi bakomoka muri Nigeria bongewemo mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ihatana byo ku rwego mpuzamahanga.

Aba bakinnyi bose biyongereye ku bandi APR FC yakiriye mbere, bakaba bitegura kujyana n’abandi muri Tanzania aho bazakina na Simba SC umukino wo kwizihiza Simba Day uzaba kuwa Gatandatu taliki ya 3 Kanama 2024.

Biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Kanama 2024, Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] ifata rutemikirere yerekeza muri Tanzania. Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Kanama 2024, ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri n’Iminota 30 [6:30PM].

Ni umukino wakaniwe cyane kuko amatike y’imyanya ibihumbi 60 yo muri Stade Nkuru ya Tanzania yitiriwe Benjamin Mkapa, yaguzwe akarangira mbere ho iminsi itatu.

Nwobodo Chidiebere Johnson yagaragaye mu myitozo ya nyuma! [Imbere ya Seidu Dauda Yussif mu ifoto]
Umunya-Nigeria, Godwin Odibo na we yagaragaye muri iyi myitozo!
Richmond Nii Lamptey umaze gukundwa na benshi!
Umunya-Sénégal, Alioum Souané!
Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy!
Umutoza wa APR, Umunya-Sérbie, Darko Novic!
Batatu basinye nyuma mu bahagurukana na APR muri Simba Day 2024!

Related posts