Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Cenderi ushinjwa kurega Samusure amushinja kumubamo ideni no kumuha sheki itazigamigaye, yaciye amazimwe

Umukinnyi w’amafilimi nyarwanda wamamaye nka Cenderi, yashyize umucyo ku bivugwa ko ariwe wareze Samusure amushinja amadeni ndetse no kumuha sheki itazigamigaye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya MIE Empire, ubwo yabazwaga niba koko ibyo ashinjwa ari ukuri.

Mu magambo ye yagize ati, “Icya mbere cyo ibyo bavuga ntabwo ari byo, ntawe nareze yewe nta n’ideni andimo nta n’iryo yageze anjyamo gusa icyo navuga cyo ni uko ubundi iyo uriye ideni ry’umuntu uba ugomba kumwishyura Kandi uburyo bwose warimwishyiramo bugomba kugushinisha, wamwishyura akureze cyangwa bagufunze ugomba kubyakira.”

Ati, “Ngewe yaranambabaje numva anteye n’agahinda ariko ngewe ntabwo nanenga umuntu wamureze amwishyuza Kandi atamubeshyera, rero uwo muntu wamwishyuje agatuma ahunga igihugu usibye ko atari ngewe, nta cyaha yakoze habe namba.”

Cenderi yagiriye inama Samusure yo gutaha mu Rwanda ibibazo bihari akagerageza kubikemura akareka kwitwa impunzi yongeraho ati, “Iyo umuntu azi ahantu yavuye, aba agomba kumenya n’aho agiye Kandi akirinda kwigana kubaho uko abandi babaho.”

Samusure wavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2022 ahunze amadeni yafashe kugira ngo akine filime ye y’uruhererekane yitwa Makuza.

Ku wa 14 Ugushyingo 2023, mu kiganiro yakoreye kuri shene ya YouTube yitwa Max Tv, yavuze ko kujya muri Mozambique byaturutse ku mafaranga yagujije abantu agira ngo ayashore muri filimi ye gusa bikaza kumuhombera bitewe na COVID 19, aha ni naho yahise ahishura ubuzima bubi abayeho muri Mozambique ndetse anasaba abantu ubufasha kugira ngo abone agera kuri 4, 600, 000.

Ku wa 22 Ukuboza 2023, nibwo urubanza rwe rwabaye gusa we ntiyarwitabira imbonankubone. Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugege rwakatiye Samusure igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’izahabu ya Miliyoni eshatu ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamigaye.

 

Related posts