Umunyabigwi wa Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi Hamis Cedric udahwema gutangaza ko ari umufana wa Rayon Sport ndetse yanakinnyemo igihe cy’imyaka igera kuri 2, kurubu uyumusore nawe atangaza ko ari mubahangayikishijwe n’uyumwaka w’imikino ngo kuberako yaramaze iminsi arwaye ibitego 2 ikipe ya Kiyovu yatsinze Rayon Sport ariko akaba yaraye mubyishimo nk’abandi bafana ba Rayon Sport bose nyuma yo gutsinda umukino Rayon Sport yatsinzemo AS Kigali ndetse igahita ishimangira gufata umwanya wa1.
Nyuma yuko iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda itsinze ikanafata umwanya wa1, Cedric Hamiss aganira n’umunyamakuru wacu yatangaje ko yishimiye kuba iyikipe yatsinze uyumukino ndetse igafata umwanya wa1 ndetse aza kongeraho ko kubwe anejejwe nuko iyikipe yongeye kuyobora urutonde rwa Championa ngo cyane ko kubwe areba akabona iyikipe niyo ibikwiriye muri uyumwaka w’imikino. uyumugabo wakiniye ikipe ya Rayon Sport ndetse akayitsindira ibitego byinshi akanayihesha igikombe cya Championa cya 2012, kurubu yafashe iyambere mukugira inama abakinnyi bagenzi be uko bakwitwara maze ntibazigere batakaza uyumwanya bafashe kuzageza batwaye igikombe.
Kimwe mubintu uyumugabo yagarutseho, yihanangirije abakinnyi ba Rayon Sport mumagambo agira ati:” akenshi usanga harigihe bibaho ko abakinnyi batangira kureba kumafranga, barumuna banjye nabagira inama yo kutazareba kumafranga ahubwo bazashyire umutima kukazi kandi umukino wose bawufate nkugiye kubahesha igikombe bashyiremo imbaraga zose bafite kuko umupira wo barawuzi kurwego rwo hejuru cyane ko bafitemo abakinnyi bakuru nka paul were, Eric Ngendahimana, Samuel ndetse na Onana abo barahagije kuba bagira inama abakinnyi bagenzi babo mukwitwara neza mugutwara igikombe cya championa cy’uyumwaka.”