Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

CECAFA U 20: Amavubi yamenye itsinda ryayo mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 y’Amavuko yisanze mu itsinda rya Mbere [A] mu mikino ya CECAFA U 20 yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje iyo myaka kizakinwa mu mwaka utaha wa 2025 mu gihugu kitaramenyekana.

Ni ibyavuye muri tombora yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

Havuyemo ibihugu bya Eritrea na Somalia byatangaje ko bitazitabira, ibihugu 8 bisanzwe ari abanyamurwango ba CECAFA [Bibarizwa mu karere ka Afurika y’u Burasirazuba] 9 ni byo byitabiriye iyi tombora.

Ni u Burundi, Djibouti, Ethiopie, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda, bakoze tombora aho ibihugu 5 byagiye mu itsinda rimwe, A, mu gihe ibindi 4 byagiye mu rindi tsinda rya B.

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 rero ari kumwe na Tanzania iri mu rugo, Kenya, Djibouti na Sudani; mu gihe Uganda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Sudani ziri kumwe mu Itsinda rya Kabiri, B.

Iyi mikino izaba hagati ya tariki 6-10 Ukwakira 2024 ikabera ku bibuga bitatu byo mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho amakipe abiri ya mbere azahita abona itike y’ako kanya yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 kizaba muri 2025 mu gihugu kitaramenyekana, aho kizaba gikinwa ku nshuro ya 25.

U Rwanda U 20 rwisanze mu itsinda rya Mbere muri CECAFA

Related posts