Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

CECAFA KAGAME CUP 24: APR FC yashyizwe mu Itsinda rya gatatu, isabirwa kuzinyonga zose ikariyobora

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yisanze mu Itsinda rya Gatatu [C] mu mikino ihuza Amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup y’umwaka wa 2024 muri tombora yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024.

Ni itsinda isangiye n’amakipe ya SC Villa yo muri Ouganda, Singida Black Stars yo muri Tanzanie ndetse na Al Mereik Bentui yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo).

APR FC izahagararira u Rwanda nk’ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cy’umwaka w’imikino wa 2023/2024. Iyi CECAFA kandi yari yatumiwemo n’Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC, Icyakora birangira ititabiriye.

Uretse itsinda rya gatatu ririmo APR FC, ni CECAFA izaba igizwe n’amatsinda atatu arimo amakipe ane, aho irya Mbere [A] rizaba ririmo amakipe ya Coastal Union yo muri Tanzanie, Al-Wad yo muri Sudan, JKU yo muri Zanzibar ndetse na Dekaiheda FC yo muri Somalie.

Itsinda rya Kabiri ririmo Al Hilal yo muri Sudan, Gor Mahia yo muri Kenya, Red Arrows yo muri Zambie na Telecom FC yo muri Djibouti.

Ni CECAFA KAGAME CUP ya 2024 igarutse nyuma yo guhindurirwa amatariki, kuko byari biteganyijwe ko izatangira taliki 06 Nyakanga uyu mwaka.

Iyi mikino iteganyijwe kubera mu murwa w’ubucuruzi, Dar es Salaam wa Tanzanie tariki Hagati ya taliki 9 na 21 Nyakanga 2024.

APR FC yisanze mu Itsinda rya Gatatu muri CECAFA KAGAME CUP YA 2024!

Related posts