Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2024: Rutahizamu mushya wa APR FC yatsinze ikitishyurwa, kiberekeza muri ½

Rutahizamu w’Umunya-Maritanie, Mamadou Sy uherutse gusinyira Ikipe ya APR FC yafashije iyi kipe kwisubiza umwanya wa mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup y’umwaka wa 2024, nyuma yo kuyitsindira igitego kitagomborwa imbere ya El Merreikh Bentiu, kiberekeza muri ½.

Wari umukino wa kabiri wo mu Itsinda Ikipe ya APR FC yesuranagamo na El Merreikh Bentiu, mu mukino utagaragayemo Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe, Umurundi Nshimirimana Ismail “Pitchou”, Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey; ndetse n’umunyezanu, Yvan Ruhamyankiko.

APR FC yari yakoresheje Umunyezamu Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude mu bwugarizi; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 68 gusa, APR FC yari yashyize Ishimwe Pierre, Nzotanga Fils, Kategea Elie, Tuyisenge Arsene, Mugiraneza Frodouard, Souané Aliou, na Yussif Dauda ku ntebe y’abasimbura, yari yamaze kubona igitego gifungura amazamu.

Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu, Mamadou Sy nyuma y’umupira yari ahawe na Kapiteni, Niyomugabo Claude maze na we ntiyazuyaza gushyira umupira mu rushundura n’umutwe, uyu ukaba ari na wo mupira wa mbere yari akozeho nyuma y’iminota ibiri yinjiye mu kibuga.

Iyi ntsinzi yatumye Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] isubirana umwanya wa mbere n’amanota 6/6 n’itike ya ½ cy’irangiza, SC Villa yo muri Ouganda ikaza ku mwanya wa Kabiri n’amanota 4, El Merreikh Bentiu ku wa gatatu n’inota rimwe mu gihe Singida yo itarabona inota na rimwe iri ku mwanya wa nyuma.

Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Nyakanga [7] 2024, APR FC irakina umukino wa gatatu na SC Villa y’i Buganda mu mukino wa nyuma mu yo mu matsinda harebwa ugomba kuzamuka ayoboye itsinda.

Mamadou Sy yatsinze igitego kitagomborwa ku mupira we wa mbere yari akozeho!

APR FC yerekeje muri ½

Related posts