Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2024: Intare za APR FC zatangiye zimira Singida, zifata umwanya wa mbere, abakinnyi bashya barigaragaza

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0, ihita ifata umwanya wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’u Burasirazuba, CECAFA Kagame Cup ya 2024 riri kubera muri Tanzania.

Wari umukino ufungura Ikipe ya APR FC yesuranagamo na Singida Black Stars, mu mukino utagaragayemo Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe, Umurundi Nshimirimana Ismail “Pitchou” na n’umunyezanu, Yvan Ruhamyankiko.

APR FC yari yakoresheje Umunyezamu Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude mu bwugarizi; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ku munota wa 22 gusa, APR FC yari yashyize Ishimwe Pierre, Nzotanga Fils, Kategea Elie, Tuyisenge Arsene, Mugiraneza Frodouard, Souané Aliou, Richmond Nii Lamptey na Yussif Dauda ku ntebe y’abasimbura, yari yamaze kubona igitego gifungura amazamu.

Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu, Victor Mbaoma nyuma y’umupira uremereye Niyibizi Ramadan yari yohereje mu izamu maze umunyeza akananirwa kuwugumana, Mbaoma aza asonga mu izamu.

APR FC yaje kwinjiza mu kibuga abakinnyi bayo bashya nka Souané Aliou, Richmond Nii Lamptey na Yussif Dauda bayifasha kurangiza umukino ibonye intsinzi yayo ya mbere muri CACAFA Kagame Cup y’uyu mwaka n’igitego 1-0.

APR FC yahize ifata umyanya wa mbere n’amanota atatu, ikipe ya El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo yanganyije na Villa SC 0-0 zifata umwanya wa kabiri n’uwa gatatu, mu gihe Singida Black Stars yatsinzwe na APR FC iza ku mwanya wa nyuma.

Victor Mbaoma yafunguye akabati k’ibitego muri CECAFA ya 2024!
Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier!
Byiringiro Gilbert wabisikanye na Omborenga Fitina, yitwaye neza muri uyu mukino!

Related posts