Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Carlos Alos Ferrer amafaranga u Rwanda rwamuhembye ntaho ahuriye n’umusaruro yaruhaye, Ese uribaza amafaranga angana ate???

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kanama 2023 nibwo byamenekanye ko umutoza Carlos Alos Ferrer yamaze gusezera ku nshingano zo gukomeza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Nyuma yo kuva kuri izi nshingano twarebye dusanga umusaruro yatanze nk’umutoza Mukura w’u Rwanda ari hafi ya ntawo. Ikinyamakuru B&B FM Umwezi gisanzwe gifite abanyamakuru b’abahanga cyo cyashyize hanze umubare w’amafaranga uyu mugabo yatanzweho n’ u Rwanda mu gihe kingana n’amezi 15.

Hagendewe ku mushahara ungana n’ibihumbi $12 by’amadorari y’Amerika yahembwaga ku kwezi ugakuba n’amezi 15 usanga Carlos yarishyuwe Miliyoni 210,959,460.00RWF.

Ni mu gihe umusaruro we wo uteye isoni yatoje imikino 12, irindwi yari mu marushanwa atsinda 0, anganya 3, atsindwa 4. Yinjije ibitego 2 yinjizwa 9. Mu mikino ya gicuti yakinnye 5 atsinda 1, anganya 2, atsindwa 2. Yinjije ibitego 2, yinjizwa 4.

 

Related posts