Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Carlo Alos Ferrer umukunnyi yabonyemo ubuhanga bukomeye nyuma y’iminsi amukurikirana yahamagawe bwa mbere mu Amavubi nubwo ari umunyamahanga 

 

Umukunnyi ukomeye umutoza Carlos Alos Ferrer yabonyemo impano ikomeye yahamagawe bwa mbere mu Amavubi nubwo afite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA hasohotse ibaruwa yandikiwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Burundi basaba guhabwa Ndikumana Danny ukinira RUKINZO FC kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Iyi baruwa yasohotse mu buryo butunguranye bitewe ni uko FERWAFA itari yarigeze ibitangaza mbere ivuga ko uyu mukinnyi nawe ari mu bo bashaka cyane ahubwo mu biganiro bagiye batanga mu itangazamakuru bavuga ko barimo gushaka cyane abakina mu bihugu bitandukanye i Burayi.

Uyu mukinnyi Ndikumana Danny yigaragaje cyane mu minsi ishize ubwo ikipe y’igipolice cy’u Burundi RUKINZO FC yari yaje gukina imikino ya gipolice muri Afurika y’iburazirazuba EAPCCO Games yaberaga aha mu Rwanda iyi kipe igatwarwa igikombe na Police FC yo mu Rwanda, uyu musore ari mu bigaragaraje cyane.

Ndikumana Danny afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’ubw’igihugu cy’u Burundi. Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi umwaka utaha ashobora no kuba akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda mu ikipe ya APR FC nkuko yabyivugiye ko bari mu biganiro n’iyi kipe.

Uyu mukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, azakoreshwa mu mukino u Rwanda ruzakinamo n’ikipe y’igihugu ya Mozambique mu kwezi kwa 6 tugiye gutangira.

 

Related posts