Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

CAF champions league, APR FC yihagazeho imbere ya Pyramids FC yari yazanye igikabyo mu Rwanda

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league uyu munsi yakinnye na Pyramids FC yo muri Misiri umukino urangira Nta kipe inyeganyeje inshundura.

Wari umukino ubanza mu ijonjora rya Kabiri ry’imikino ya CAF champions league. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa kubundi, amakipe yombi Yakinaga neza nubwo abakinnyi bamwe na bamwe ba APR FC wabonaga bafite igihunga. APR FC niyo yahushije uburyo bwinshi bufatika mu gice cya mbere nkaho ku munota wa 16 Kwitonda Alain Bacca yateye ishoti bakarigarurira ku murongo ryamaze guca ku munyezamu. ku munota wa 27′ Kandi APR FC yabonye igitego kinjijwe na Ruboneka Jean Bosco bavuga ko habayemo kurarira.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko igitego gikomeza kubura. Ku munota wa 67 Mugisha Girbert yinjiye mu Kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan. Mugisha Girbert yagerageje uburyo bwinshi nkaho ku munota wa 72 yahaye Victor Mbaoma umupira mwiza agatinda gushota ba myugariro ba Pyramids FC bagihita bawumukuraho. Mu minota 10 ya nyuma pyramid FC yabonye uburyo bwagombaga kuvamo igitego ariko nayo iraburata. Iminota 90 yarangiye bongeraho 4 ariko Biba iby’ubusa ntihagira ikipe ibona igitego.

Umukino wo kwishyura utazaba woroshye uzabera i Cairo mu Misiri aho amakipe yombi asabwa kuzabona igitego kugirango haboneke ikipe ijya mu matsinda ya CAF Champions League.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ndzila Pavelh

Taddeo Lwanga

Sharaf Eldin Shiboub

Salomon Bienvenue

Kwitonda Alain

Niyibizi Ramadhan

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Ruboneka Jean Bosco

Yunusu Nshimiyimana

Abakinnyi 11 Pyramids FC yabanje mu kibuga

Ahmed Naser

Ahmed Saad

Aly Gabr

Fiston Kalala Mayele

Mostafa Mohamed

Ahmed Tawflk

Mohamed Mostafa

Mohamed Chibi Walid Elkarti

Karim Hafez

Ibrahim Adel

Related posts