Byiringiro Lague wifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports , yavuze ko bitewe n’inyungu ziwe n’iz’umuryango we, ari yo mpamvu yahisemo ikipe ya Police FC.
Nyuma y’aho Sandviken IF yo mu cyiciro cya Kabiri muri Sweden itangaje ko yatandukanye na Byiringiro, Rayon Sports yasamiye mu kirere iyi nkuru maze itangira kugirana ibiganiro na we, uyu mukinnyi yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere , tariki ya 06 Mutarama 2025 aje kuvugana na gikundiro cyane ko ari nayo yamuhaye itike y’ indege. Gusa uyu mukinnyi yahakanye ayo makuru avugwa na ba Rayon aho we avuga ko yitegeye itike imukura muri Sweden imugeza i Kigali.
Byiringiro Lague ubwo yari mu kiganiro na B&B FM UMWEZI yabajijwe impamvu atigeze asinyira ikipe ya Rayon kandi ariyo yari yamurambagije ubundi agahitamo gusinyira ikipe ya Police Fc.
Uyu mukinnyi mu gusubiza icyo kibazo yari abajijwe yasubije agira ati” Njyewe ndi umuntu mukuru kandi mfite umuryango kandi umuntu wese agomba guhitamo ahantu hari inyungu. Impamvu ntasinyiye ikipe ya Rayon Sports ni uko tutigeze twumvikana ku kijyanye n’ amafaranga.Njyewe ubwanjye na madamu wanjye twarebye ahantu hari inyungu kurusha ahandi”.
Byiringiro yavuze ko nta kibazo afitanye n’ikipe ya Rayon kuko ngo ni ikipe nziza umuntu wese yakwifuza gukinamo.
Byiringiro yari amaze imyaka ibiri muri Sandviken IF yagezemo muri Mutarama 2023. Icyo gihe yasinye amasezerano y’ imyaka ine gusa mu buryo bw’umbwumvikane, impande zombi ziherutse kwemeranya kuyasesa.