Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Byiringiro Lague wa APR FC arashinjwa n’abafana ba APR FC ikintu gikomeye.Ese niki cyazamuye umwuka mubi muri APR FC? Soma iyinkuru witonze!

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu amavubi ndetse na APR FC uherutse guhanishwa kumanurwa mu ikipe y’intare ngo abe ariho azajya akorera imyitozo nk’igihano cy’umutoza, kurubu uyumusore agezwe habi n’abafana ba APR FC aho bamushinja ko uyumusore hari uruhare rutaziguye yaba yaragize mukuba iyikipe yasezererwa rugikubita mu marushanwa nyafurika. wakwibaza uti ibi byaba bihuriye he n’umwiryane uri kuvugwa muri APR FC ? Komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa birambuye.

Ubwo ikipe ya APR FC yariri kwitegura imikino ibiri yo mu ijonjora ryambere ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, nibwo humvikanye inkuru yababaje abafana ba APR FC ko uyumusore witwa Byiringiro Lague wari wabafashije gutsinda igitego rukumbi iyikipe yaherukaga gutsinda ubwo yakinaga na AS Berkane, bari bamwizeye ko azabafasa no guhangamura US Monastir ariko biza gutangazwa ko uyumusore ari mubahawe ibihano ngo kubera imyitwarire itari myiza.

Nubwi uyumusore atigeze akina iyimikino uko ari ibiri bikaza no kurangira iyikipe ya APR FC isezerewe ikigarukira murugo,uyumukinnyi yaje kuganira n’imwe muri televiziyo y’umunyamakuru ukomeye ikorera kuri Youtube maze yumvikana asa nuhangana n’abafana ba Rayon Sport bakunda gusereraza bagenzi babo bo muri APR FC ko iyikipe itazigera irenga umutaru maze bavuga ko bo bageze mumatsinda. uyumusore rero yaje kuvuga ko ikipe ya Rayon Sport izasubira mumatsinda aruko ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya CAF Champions League. ibi byababaje abafana ba APR FC ndetse babona ko ari gukina iyikipe kumubyimba ndetse baherako bamushinja ko uyumusore amgambo yatangaje ariyo yaje kugira ingaruka kuri iyikipe.

Nyuma yaho rero humvikanye amakuru atari yemezwa kugeza ubu avuga ko muri iyikipe haba harimo umwiryane udasanzwe ko ndetse bishobora no guteza ikibazo uyumutoza wamaze imikino 50 adatsindwa mu Rwanda ariko akaba atari yatsinda umukino numwe hanze y’igihugu, aho bivugwa ko uyumugabo Adil ashobora no kuba yasezererwa ariko kugeza ubu ayomakuru y’isezererwa rye akaba akiri ibihuha ntaruhande na rumwe rwari rwayemeza cyane ko aherutse kongera amasezerano muntangiriro z’uyumwaka w’imikino.

Related posts