Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruImikinoImyidagaduro

Byari ibicika Ramos n’umugore mu Rwanda.

Ramos na Rubio bafitanye abana bane.

Kuri ubu, Ramos n’umugore we Pilar Rubio Fernandez bari mu ruzinduko rw’ubukerarugendo mu Rwanda, aho bari kumwe na Julian Draxler ndetse na Keylor Navas. Ni urugendo bakoze binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain.

Ramos na Rubio bafitanye abana bane kuri ubu, batangiye kugaragaza umubano ushingiye ku rukundo mu mwaka wa 2012, ubwo bombi bitabiriye ibirori byo gutanga Balon d’or byabereye Zurich mu busuwisi
Sergio Ramos ni umunya-esupanye ubungubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain aho yayigiyemo nyuma y’uko avuye mu ikipe ya Real Madrid yakiniye imyaka itari mike akaba yaratwaranye nayo ibikombe bitari bike yaba ibya Shampiyona ya Espanye Laliga ndetse na Champions League.

Sergio Ramos yaje mu mateka kuko ari umwe mu bakinnyi babonye amakarita menshi y’umutuku kuko bigendanye n’umwanya yakinagaho byaba ari ngombwa ko akora amakosa ahabwa imituku byose bikaba byaragaragazaga ishyaka afitiye ikipe yagiye akinira.

Abafana ba Liverpool ntabwo bazibagirwa ibyo yakoreye Mohammed Salah ku mukino wa nyuma wa Champions League aho yamuryamiraga akaboko bikamuviramo kuva mu kibuga atarangije umukino, byose bikaba bayaranutumye Real Madrid yegukana igikombe mu buryo bworoshye.

Related posts