Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Byari ibicika ku gisimenti, udukingirizo n’udukoresho two kwipimisha SIDA byari inyongezo. Ihere ijisho nawe

Byari ibicika ku gisimenyi.

Nyuma yo kubona ko ibyishimo ku Banyarwanda bigomba kubungwabungwa hagatekerezwa gushyirwaho ibitaramo by’ubuntu kuhazwi nka car free zone zubatswe, ibitaramo ni ibicika ku gisimenti doreko usibye kubyina kakahava bakishima, bishimisha hari gutangwa udukingirizo ndetse n’udukoresho twifashisha bipima SIDA byose k’ubuntu.

Abantu benshi bamaze iminsi bitabira ibitaramo bya Kigali People’s Festival by’umwihariko ibiri kubera ku Gisimenti, bakunze kubona utuzu dutangirwamo udukingirizo n’ibikoresho byo kwipima SIDA. Utu tuzu twa AHF Rwanda, haba hari umukozi w’iki kigo uba wakira abahagana akabaganiriza kuri gahunda zo kwirinda SIDA, akabasobanurira uko ibikoresho agiye kubaha bikoreshwa.

utuzu dutangirwamo udukingirizo twa AHF Rwanda,

Abagana iki kigo basobanurirwa uko bakoresha bimwe mu bikoresho bagiye kubaha kuntu udukingirizo ndetse n’udukoresho twifashishwa mu kwipima SIDA mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira ngo mu gihe kwifata byaba bigoranye babe baryamana ariko buri wese azi uko mugenzi we ahagaze.

Umukozi w’ikigo cya AHF Rwanda ati: “Kimwe mu bintu twe turi kwishimira ni umubare munini w’urubyiruko rutugana rurimo urwifuza kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ukabona ko batagitewe isoni no guhabwa ibikoresho byo kurinda ubuzima bwabo.”

Related posts