Byakomeye imirwano ya FARDC NA WAZALENDO Congo yiciwemo umusirikare na komanda wa Polisi ,uko byagenze

Mu gitondo cyo ku itariki ya 11 Ukwakira 2025, nibwo Ubuzima bwongeye gukomeza  mu mujyi wa Kamituga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo muri Gurupoma ya Shikito.Nk’uko bitangazwa na benshi mu bagize sosiyete sivile, urusasu rwa nyuma rwumvikanye mu majyepfo ya Kamituga ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 Ukwakira nk’uko tubikesha Actualite.cd.
Jean-Pierre Le Mwanda wo mu muryango utegamiye kuri leta wa Kamituga yagize ati: “Ibintu biratuje ariko, umubare w’abapfuye ni babiri, umusirikare na komanda wa polisi mu mujyi, ndetse n’abasivili batanu bakomeretse.”

Kuwa Kane, Wazalendo na FARDC babanje kurasana hapfa umuntu bikurikirwa no gusahura amaduka n’amabutike, ibicuruzwa biratwarwa.Undi munyamuryango wa sosiyete sivile Panji Mazambi yongeyeho ati: “Umwe mu basirikare ba FARDC n’undi ku ruhande rw’igipolisi (PNC), kandi ibintu by’abaturage birasahurwa”.Iyi mibare y’abapfuye babiri n’abakomeretse batanu yemejwe n’akanama gashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kamituga, kayobowe na Meya Alexandre Bundya Mpila.