Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byakomeye , abarimu bemerewe kwigisha bafite imbunda, inkuru irambuye

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , haravugwa inkuru y’ abarimu bo muri Leta ya Ohio , bemerewe kwitwaza imbunda mu gihe bari ku ishuri nyuma y’ aho bahawe amahugurwa yamaze amasaha 24 ku ikoreshwa ryazo.

Ngo iri tegeko rivuga ko kuba abarimu bagiye kwemererwa imbunda bizagabanya umubare w’ ubwicanyi bubera mu mashuri , bumaze kuba nk’ ibintu bimenyerewe muri Amerika.

Abatemera iri tegeko batangaje ko nirishyirwaho , rizatuma amashuri aba ahantu hateye ubwoba ku banyeshuri.

Ni umushinga w’ itegeko watowe nyuma y’ iminsi icumi umusore uri kuri moto yishe abanyeshuri 19 n’ abarimu babiri mu ishuri ry’ incuke riherereye mu gace ka Uvalde muri leta ya Texas.

Related posts