Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Byagenze n’aho asubiza umugore iwabo! Menya amateka n’ubuzima bugoranye Killaman yanyuzemo

Kuri ino si buri muntu wese agira amateka y’ubuzima bwe agiye atandukanye n’ayundi, hari abo usanga naragiye bahirwa n’ubu buzima gusa ntitwakwirengagiza ko hari n’abo usanga batarigeze bishimira na gato ubuzima bagiye banyiramo kuri ino si bitewe n’ibibazo bigiye bitundakanye bagiye bahura nabyo.

Kglnews yaguteguriye amateka ndetse n’ ubuzima twakwita ko bugoranye Killaman yanyuzemo mbere y’uko tumumenya nk’icyamamare ndetse n’urugendo rwe muri sinema muri rusange.

Amazina ye yiswe n’ababyeyi be ni Niyonshuti Annick akaba yaravutse ku wa 03 Gicurasi 1994, avukira mu mugi wa Kigali ahazwi nko mu biryogo ari naho ababyeyi be bavukiye, gusa bitewe no kugenda ashakisha ubuzima byatumye agenda aba mu duce tugiye dutandukanye. Killaman akaba ari Mwene Ndabananiye Rwema jean De laceous na Kagoyire Sauda. Amashuri ye abanza yayize ku kigo cya IEFA aza gukomereza mu gihugu cya Congo, kuri ubu akaba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye na Computer Science and Management. Killaman kuri ubu ni umugabo w’ubatse, akaba afite umugore ndetse n’abana babiri.

Killaman akirangiza amashuri ye yisumbuye, ubuzima bwabaje kumugora nk’abandi bose bakirangiza amashuri gusa nyuma yaje kubona umuntu umuha Mudasobwa akodesha atangira gucuruza indirimbo ndetse na filimi. Nyuma yaje guhindura ibyo yakoraga, atangira gucuruza Mudasobwa, Flash ndetse na Memory card ibi bikaba byaraje kumuhindurira ubuzima ugereranyije na mbere.

Mu mwaka wa 2015 yaje gushaka umugore witwa Umuhoza Chemusa ndetse nyuma y’umwaka baza kwibaruka imfura yabo mu 2016. Akimara kuzana umugore ubuzima bwatangiye kwanga ndetse burabagora cyane ibi byaje gutuma afata icyemezo cyo kohereza umugore iwabo Killaman akomeza gushakisha ubuzima ngo arebe ko bwakomeza.

Ku rugendo rwe muri sinema, Killaman avuga ko yarutangiye ubwo umunsi umwe yari yibereye iwabo akaza kumva ko Nyaxo yaje gukorera video iwabo, bitewe n’ukuntu yamukundaga ndetse agakunda kureba video ze cyane, yahise ajya kureba aho bari gufatira amashusho yicara mu twatsi hafi yabo aho abareba neza. Gusa baje kugera kuri role basanga mu bo bazanye bose nta n’umwe wabasha kuyikina, biba ngombwa ko bakinishamo Killaman atangira kugaragara muri comedy za Nyaxo atyo.

Amashusho amaze kujya hanze abantu bari bamuzi bamubonyemo ndetse batangira kumubwira ko yabikoze neza Kandi abishoboye. Icyo gihe yahise ajya kureba umujyanama wa Nyaxo amusaba ko nawe yaza muri itsinda ryabo. Umujyanama bitewe n’impano yari yamubonyemo ntiyazuyaje yahise amutuma ibisabwa undi nawe mu gihe gito ahita abimugezaho, yemererwa gukorana nabo.

Mu gihe yakinaga muri Video za Nyaxo, yamaze igihe kingana n’umwaka akina ariko adahembwa gusa ibi yaje kubona ko ibi ntacyo biri kumugezaho, bituma ahita atangira gutekereza uburyo nawe yakwikorera.

Bitewe n’uko abantu benshi bakomezaga kugenda bamubwira ko gukina ari mu isura y’uburakari, ibi byatumye abigenderaho ndetse biza no kumuhira ahita atangirana na filimi ye yise The Major. Aha ubuzima bwe bwatangiye guhinduka ndetse aza kugarura umugore we bongera kubana.

Amaze kubona ko gukina filimi ndetse n’urwenya byose abibasha, yahise afata ikemezo cyo gitangira gukina filimi ukwazo n’urwenya ukarwo, aha niho yahise atangiza channel ya Big Mind anyuzaho urwenya ndetse na Killaman Empire anyuzaho filimi.

Killaman kuri ubu ni umuntu uhagaze neza muri sinema nyarwanda bitewe na Filimi ye ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa My Heart anyuza kuri channel ya Killaman Empire.

Related posts