Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byagenze gute ku impanuka ya HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi bane barakomereka?

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2025, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’ imodoka yo mu bwoko bwa HOWO, abantu bane barakomereka.

Iyi impanuka yabereye ku muhanda winjira mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko kwa Gacukiro, niho habereye impanuka y’ ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yinjira mu Bitaro bya Gisenyi ikomeretsa abantu bane.Ni imodoka yari yambaye pulake RAF 698Z.

Aya makuru y’ iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonavature, yavuze ko abantu bane barimo babiri ,shoferi n’ undi muntu yari itwaye bakomerekejwe n’iyo mpanuka.

Impanuka yabaye mu saa kumi n’ ebyiri z’igitondo, yakomerekeyemo abanyamaguru babiri,Shoferi n’ undi muntu yari atwaye”.

Amakuru akomeza avuga ko abantu bakomerekeye muri iyi mpanuka bose barimo kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi

Related posts