Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byaciye benshi igikuba! Dore icyatumye umugore ahagarika ubukwe n’ umugabo we ubwo bari mu rusengero

Ni inkuru benshi yabatunguye bitewe nuko umugeni yanze ko ubukwe buba kubera ko umugabo we yanze ku mugurira inkweto ndetse n’ umupira wo kwambara, aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Paruwasi Gatolika ya Kinyinya , muri Diyosezi ya Kirundo mu gihugu cy’ u Burundi.

Amakuru dukesha Radiyo Isanganiro avuga ko umusaseridoti ubwo yari agiye gusezeranya abageni agatungurwa n’uko umukobwa yigaritse umusore akanga gusezerana avuga ko umusore natamugurira umupira n’inkweto nta masezerano yemera gukora, Umupadiri wari uyoboye umuhango yasabye abageni kumvikana kugira ngo abone kubasezeranya ariko igihe bananirwa kumvikana ababwira ko amasezerano yabo yari kuba atakibaye.

Nyuma y’uko umusore yatungurwaga yakoze iyo bwabaga ajya gushaka uko agura umupira n’inkweto yasabwaga gusa ntiyabashije kubibona byose kuko yabonye umupira, inkweto arazibura ku bw’amahirwe umukobwa yaciye inkoni izamba yemera gusezerana n’umugabo we.

Abageni bagarutse mu Kiliziya nyuma y’amasaha atatu basubitse isezerano ryabo, ariko bagarutsemo abantu babaherekeje bivumbuye batashye, gusa ntibyabuje ko basezerana kuzatandunywa n’urupfu.

Aya mahano yabaye yatumye abaturage bataha banenga imyitwarire y’uwo mukobwa bagira inama urubyiruko rwifuza kubaka kudashingira ku bintu ahubwo bakubakira urugo ku rukundo ntibashyire imbere imitungo

Related posts