Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

 

Amakuru mashya aravuga ko Twirwaneho yamaze gufata ikibuga cy’ Indege cya Minembwe Igisikare cya Congo n’ abambari bacyo bakizwa n’ amaguru.

Amakuru aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025,ni bwo itsinda ry’ Abanyamulenge ry’ irwanaho rizwi nka Twirwaneho ryafashe centre ya Minembwe n’ ikibuga cy’ Indege cyayo, nyuma yokwirukana Ingabo z’ iki gihugu zari zagabye igitero mu mihana yabo.

Ngo Ihuriro ry’ Ingabo za Congo ,ririmo Ingabo za FARDC ,FDLR na Wazalendo ryagabye igitero mu Banyamulenge baturiye imihana yo ka Runundu. Ni ibitero iri huriro ryakoze rikoresheje gutera ibisasu bikomeye ,Aho ryarimo ribitera mu mihana yo mu basegege, muri 8ème Cepac no mu yindi mihana irimo ku Mutanoga n’ ahandi mu nkengero zaho.

Amakuru akomeza avuga ko Abanyamulenge binyuze mu itsinda ry’ irwanaho birwanyeho maze bakubita inshuro Ihuriro rirwana ku ruhande rwa leta. Ngo ahagana isaha ya Saa Saba zo ku maywa Twirwaneho yinjiye ku cyicaro gikuru cya Brigade ya 21 yirukana FARDC n’ abambari bayo kuri iki cyicaro giherereye impande ya radio y’ abaturage ba Minembwe izwi nka ‘ Tuungane Minembwe”.

Amakuru avuga ko ibi byabaye nyuma y’ uko bari bamaze gufata centre ya Minembwe ndetse n’ ikibuga cy’ Indege cya Minembwe giherereye ku kiziba. Herekanywe n’ amashusho abigararaza Aho Twirwaneho yari imaze gufata kuri brigade ,irimo kwiyamirira bashima Imana yabashoboje kunesha umwanzi wabo.

Ubundi kandi bafashe n’ ibibunda bikaze n’ amasasu menshi ,nk’ uko ari ya mashusho yakomeje abyerekana. Uyu Mujyi wa Minembwe Twirwaneho yafashe ukorerwaho ubucuruzu butandukanye ,ahanini bujyanye n’ ubw’ Inka n’ andi matungo mato.

Uretse centre ya Minembwe n’ ikibuga cy’ Indege cyayo, Twirwaneho yafashe kuri ubu ninayo igenzura Ibitaro Bikuru byo muri aka gace. Ibi rero byafashwe nka Mateka kuko Ingabo z’ iki gihugu na Wazalendo barebaga aka karere bicaga Abanyamulenge uko bishakiye umunsi ku wundi.

Related posts