Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bwiza yamaze gutandukana na Kikac music bari bamaze igihe bakorana

Umuhanzikazi Bwiza Emerance umaze kwigwizaho igikundiro mu muziki nyarwanda, nyuma y’igihe kitari gito yaramaze abarizwa mu nzu Kikac music ‘label’, ubu bamaze gutandukana ku mpamvu n’ubwumvikane buke.

Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi mukuru wa Kikac music Dr. Kintu Muhammed, ahamya ko yamaze gutandukana na Bwiza.

Uku gutandukana kwabo nyuma y’igihe kitari gito bakorana, bikaba byaturutse ku bwumvikane buke hagati ya Dr. Kintu Muhammed ariwe muyobozi mukuru w’iyi nzu ndetse na Uhujimfura Jean Claude ushinzwe kureberera inyungu za Bwiza muri iyo nzu.

Dr. Kintu Muhammed yagize ati “Yego batandukanye nawe nyuma y’igihe dukorana na we, impamvu nuko tutabashije kumvikana bituma mbareka barigendera.”

Bwiza akaba yarinjiye muri iyo nzu mu mwaka wa 2022, akaba ari naho yatangiriye urugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutsinda amarushanwa bikamuhesha amahirwe yo gutangira gukorana n’iyi nzu.

Bwiza avuye muri iyi nzu aho agiye akurikiye Mico The Best ndetse na Danny Vumbi nabo baherutse kuyisohokamo. Iyi nzu Kandi muri iyi minsi ikaba yarisigaye ishyirwa mu majwi ko yaba inaniza abahanzi bakorana nayo ituma batabona ubwisanzure, ibi bikaba byaraje ubwo mu minsi yashize umuhanzi Niyo Bosco yashyiraga amashusho kuri Instagram ari kumwe n’uwo bivugwa ko ari umukunzi we gusa akaza gutegekwa guhita asiba aya mashusho.

Amakuru ahari kuri ubu ni uko Bwiza ndetse na Jean Claude ureberera inyungu ze bamaze kubona abandi bagiye kujya bakorana.

Related posts