Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bwa mbere mu mateka umunyarwanda agiye gukina muri English Premier League

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Hakim Sahabo usanzwe akinira Standard de Liège yo mu Bubiligi, arifuzwa bikomeye n’Ikipe ya Leicester City iherutse kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Ni inkuru yasakaye cyane mu binyamakuru byo ku mugabane w’u Burayi birimo L’Avenir Sports na FussFoot kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2023.

Iki Kinyamakuru cyavuze ko ikipe ya Leicester City itari yatanga ubusabe bwayo mu buryo bweruye ko ishaka Hakim Sahabo mu ikipe ye ya Standard de Liege, ariko irimo iracungira hafi iby’uyu mukinnyi ndetse inabaza amakuru ye kugira ngo ibone gutangira kujya mu biganiro.

Uretse Leicester City kweguka Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza, hari n’andi makipe akomeye amwifuza arimo Eintracht Frankfurt ndetse na Hoffenheim z’ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Budage.

Mu gihe byaramuka bikunze Hakim Sahabo w’imyaka 19 akerekeza muri Leicester City yatangwaho agera kuri miliyoni 5 z’Amayero, akaba aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda ubashije gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza.

Sahabo uherutse kuzuza Isabukuru y’imyaka 19, yanyuze mu marerero n’amakipe y’abakiri bato nka Willebroek-Meerhof, Germinal Beerschot, RSC Anderlecht, KRC Genk na KV Mechelen, ari na ho yavuye yerekeza mu Buraransa muri Lille OSC y’Abatarengeje imyaka 19, ari na yo yavuyemo yerekeza muri Standard de Liège ari na yo akinira kugera uyu munsi.

Hakim Sahabo usanzwe ukinira Standard de Liège, ashobora kwerekeza muri Leicester City!
Sahabo yahamagawe bwa mbere mu Amavubi yatozwaga na Carlos Alós Ferrer!
Hakim Sahabo ku myaka 17 yonyine yahisemo gukinira u Rwanda imbere y’u Bubiligi bwamwifuzaga!

Related posts