Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bwa bwiza bwa Zari Hassan wabyaranye na Diamond burya si karemano. Dore uko abigenza ngo adasaza. Amafoto

Zari Hassan.

U bwiza bwa Zari Hassan bukomeza gutangaza abantu bigendanye n’imyaka afite, nyina wabana 5 doreko akomeje gukurura abagabo akoresheje umubiri we utajya usaza uko bwije n’uko bukeye.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo kugera muri Tanzaniya, Madamu Hassan yavuze ko kubagwa atari ikintu gishya bityo abantu bakaba bagomba gutungurwa no kuba yarakorewe ibagwa kugira ngo abone kugabanya inda. Nubwo yabishyize ahagaragara, nyina wabana 5 ntabwo yatangaje ubwoko bwokubaga.

Yaboneyeho umwanya wo gusubiza abamunenga – bamushinja ko ashaje ariko yihishe inyuma yo kwibagisha kugira ngo agaragare ko ari muto. Ati: “Ndi mwiza cyane kandi ndatekereza ko aba ari abagore bishyari gusa kandi ntibiyizera ubwabo, ntibashaka ko ngira umutekano. Ntushobora kwihisha, niba ukuze uba urashaje ariko kubwanjye ndasa neza cyane kurenza amashusho yanjye ya Instagram.

Muri Mata Zari yasibye amafoto na videwo byose yari yajyanye na GK Choppa byerekana ko umubano wabo warangiye, ubu afite umushya. Zari n’umukunzi we mushya bagaragaye bwa mbere mu ruzinduko aherutse kugirira muri Tanzaniya – aho yagaragaye n’ umukunzi we mushya ubwo bamurikaga amashusho y’indirimbo ya Juma Jux.

Zari n’umukunzi we mushya.

Related posts