Umwe mu banyarwandakazi baheruka kubica ku mbuga nkoranyambaga mu mwambaro wa APR FC ubwo yari muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, Jasinta Makwabe yatandukanye n’umugabo we.
Uyu munyarwandakazi uba muri Tanzania akaba umuhanga mu kumurika Imideli, muri Gashyantare 2025 nibwo hagiye hanze amakuru y’uko yarushinze.
Jasinta w’imyaka 28 akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare birimo na Diamond Platnumz akaba yaratandukanye n’umugabo we.Jansita akaba aheruka kwigarurira imitima ya benshi mu kwezi gushize ubwo yagaragaye yagiye gushyigikira APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup