Buri muntu wese afite inzira azanyuramo kugirango inyenyeri ye yake, harigihe ushobora kuzayinyuramo utabizi ukisanga wageze mubushorishori cyangwa ukayinyuramo ubibonako bishobora kuzakunda.
Imbuga nkoranyambaga n’ikimwe mubintu bikomeje gutuma abantu baba ibyamamare kuburyo bwihuse kandi buboroheye.
Muminsi yashize kumbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umugabo witwa Pierre wari wagiye gusezerana mumurenge maze agasoma nabi indahiro bamusaba gusubiramo akabatsembera agira ati “Ntago nsubiramo”
Muriyo minsi kandi hagaragaye umukobwa witwa Joyeuse ariko akaba yiyita JoJo wavugaga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza ndetse ko yanamusariye.
Aba bombi ibi bikaba byamaze kubagira ibyamamare dore ko bahise babengukwa n’umugabo udasanzwe uzwiho kuzamura impano Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman dore ko afite filime ze zica kumuyoboro wa YouTube akaba arinayo azamurira izimpano ziba zagaragaye.
Kuri ubu uyu mugabo Pierre amarembo ye yafungutse dore ko yatangiye gukina mu filime iyoborwa na Killaman yitwa Big Mind Comedy aho yatangiriye kugace agiye kwisiramuza maze yabona ibikoresho muganga akoresha agashya ubwo agahita avuga ko atakisiramuje ndetse ko atari busubiremo.
Nyuma yaho JoJo ukunda Juno Kizigenza akabije inzozi zo guhura nawe ndetse Juno akamubwira ko yari yaramubuze ko nawe amukunda kuri ubu inzozi z’uyu mukobwa z’ikomeje kuba impamo nyuma yo gitangaza ko afite inzozi zo kuzakina filime, Killaman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahise asaba umunyamakuru wamukoresheje ikiganiro yabahuza ati “Ejo uzamunzanire”
Killaman akaba ari umugabo umaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda dore ko afite filime nyinshi ayobora bityo bikamufasha kuzamura impano z’abantu bagiye batandukanye.
Killaman si ubwambere agiye kuzamura impano dore ko Hari abo yazamuye kuri ubu babaye ikimenya bose murabo harimo Dogiteri Nsabi, Mitsutsu n’abandi.