Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Burya nayo irimo! Imibonano iri mu impamvu zitera abantu kwihambira ku rukundo rubabaza

 

 

Abantu benshi bahura n’umubabaro mu rukundo mu buryo bubabaza benshi babazengurutse bababona, ariko bikaba nk’igitangaza kuguma muri urwo rukundo.
Benshi mu batuye Isi bajya mu rukundo barota kunezerwa by’iteka, nyamara bamwe bahura n’umubabaro urimo n’agahinda batigeze barota, bigatera bamwe kwicuza impamvu bakunze. 

Urukundo rubabaza [Toxic Relationship] ni urukundo rubuza umuntu amahoro, aho umwe mu bakundana cyangwa abashakanye ashobora kubabaza undi nkana. Uru rukundo rero rutangaje bamwe banga kuruvamo batitaye ku bibazo baruboneramo, bigatera benshi kwibaza impamvu umuntu muzima yagumana n’umuntu umuhohotera, mu gihe abandi bakeka ko yaba yararozwe.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru cya Onelove ivuga ko aba bantu bakunze gutsimbarara mu rukundo rumeze gutya bitewe nuko baba barakunze by’ukuri, bagakunda abantu badashobotse, gusa bagahorana icyizere  ko  wenda  igihe kizagera bagahinduka mu ishusho babashakamo nyamara ngo biragoye guhindura umuntu ukuze.

Mu gihe bamwe bemeza ko imibonano mpuzabitsina ihuza abantu ikongera n’urukundo hagati y’abakundana, bitangazwa ko isano iremwa hagati y’aba bantu ikomeye ku buryo gutandukana kwabo bigorana cyane.

Bivugwa ko kuryamana by’akamenyero hagati y’abakundana bishobora gutera umwe kunyurwa mu buryo budasanzwe, bigatuma yumva yafatwa nabi mu rukundo aho gutakaza umwunganizi we umushimisha mu buriri.

Dore izindi mpamvu zashinzweho agati:

1. Gutakaza icyizere: Umuntu watotejwe cyane yangirika mu ntekerezo aho yumva ko ntacyo amaze bitewe no gufatwa nabi, akumva ko niyo yareka uwo muntu nta wundi yabona muzima umushimisha agahitamo kumva yapfira aho.

2.Imbabazi za nyirarureshwa: Gusaba imbabazi wikiza umukunzi wawe wababaje, bituma yiremamo icyizere ko ugiye guhinduka ndetse ko wasobanukiwe  neza uburemere bw’imyitwarire yawe mibi.

3.Gutinya amagambo: Abantu benshi biganjemo abakomoka ku mugabane wa Afurika bemera neza ko  gusenya urugo cyane cyane ku bashakanye byangiza isura y’umuryango, ndetse ukitwa ikigwari mu bandi.Amagambo ya benshi avugwa nyuma y’uko umuntu avuye mu rukundo cyangwa asenye, atera benshi ihungabana ndetse bakavuga ibyo bashaka kuko nta kuri kwabyo bazi, bigatuma bamwe batinya kugirwa igitaramo muri rubanda bagahitamo gufatwa nabi.

 

Related posts