Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Burya koko iyapfuye ntawe utayiryaho! Byinshi mutamenye kuri Prince Kid, Mutesi Jolly yasabiwe igihembo

Umugabo ukomeye cyane mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda Rutaganda Joel nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri atagaragara muri uyu mwuga yaje kongera kigira icyo atangaza kucyamuteye kuva m u Itangazamakuru ndetse anavuga byinshi kuri Miss Rwanda ndetse yahagaritswe bitunguranye.

Rutaganda Joel nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zicicikana zivugako yahunze kubera ifatwa ryuwari umukoresha we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, kuri ubu yashyize aratobora agira icyo atangaza ndetse yemeza adashidikanya ko abaye afite ubushobozi yaha igihembo Miss Mutesi Jolly wagaragaje ikibazo uko kiri ubundi ubutabera bugakora akazi kabwo.

Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bigiye bitandukanye nyuma y’igihe kirekire yaragiye mu gihugu cya Sychelle benshi bakavugako yahunze ubutabera, yatangaje ko yari yaragiye mukiruhuko ndetse akavugaga ko atashakaga ko avugwa cyane mu Itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye numuyoboro wo kuri YouTube yahakanye ibyo guhunga ndetse avuga ko ntahantu we yarahuriye n’ikibazo cya Prince Kid nubwo yarashinzwe Itangazamakuru mukigo cya teguraga iri rushanwa cya Rwanda Inspiration Backup cyayoborwaga na Prince Kid.

Rutaganda yavuze ko kuba yarashinzwe Itangazamakuru bitavuze ko haraho yarahuriye nikirego cya Prince Kid kuko atari umukozi uhoraho.

Mumagambo akomeye cyane uyu munyamakuru yatangaje ko Miss Mutesi Jolly ari intwari ikomeye cyane kuko yabashije kwihanganira ibitutsi ndetse n’igitutu cyabantu ndetse n’itangazamakuru maze akagagaza ukuri akanga guhishira ihohoterwa.

Yakomeje avuga ko iyo aba afite ubushobozi yaha igihembo cy’ishimwe Miss Mutesi Jolly kuko yarengeye ubuzima bwabenshi.

Kuri ubu Prince Kid yahamijwe n’urukiko icyaho cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ndetse n’ishimishamubiri akaba yarakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka itanu ari mugihome.

Related posts