Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ibitekerezo

Burya disi byari ibinyoma , dore ibintu bitanu bitazibagirana byabeshywe Abanyarwanda.

Ni kenshi mu Rwanda haza inkuru runaka abantu bose bakayimenya ariko nyuma ntuzamenya irengero ryayo yemwe wabaza n’ abandi bantu bakakubwira ko na bo ari ko babyumvise ko batazi aho byarengereye.

Ibi tugiye kubabwira kenshi byabaye mu myaka yashize ku buryo uwari ukiri muto ashobora kubyumva mu matwi ye ari ubwa mbere abyumvise bikamuyobera ariko amenye ko byabayeho.

Uyu munsi rero twasubije amaso inyuma tureba ibintu bitanu byabeshywe abanyarwanda ariko bikarangira bigaragaye ko ari ibinyoma;

.Imperuka y’ Isi mu mwaka wa 2000: Umuntu wese wari mukuru muri uyu mwaka wa 2000 cyangwa mbere yaho azi neza ubwoba abantu bose mu Rwanda bagize bavuga ko muri uyu mwaka mu kwezi ntibuka neza ko isi izarimbuka abayiriho bose bagashira igasubira uko yaremwe.

Benshi bagurishije ibyabo byose ndetse yemwe n’ amafaranga bayishimishamo bavuga ko n’ ubundi nta gihe basigaje ku isi ko isaha n’ isaha Isi izarimbuka muri uyu mwaka w’ ibihumbi bibiri.

Abavuga ko ari abahanuzi kandi nabo ntibahwemaga gushishikariza abakristu kwihana hakiri kare bakeza imitima yabo ubundi bakicara bagategereza igihe Imana izaza igatwara abagaragu bayo dore ko bose bari bizeye ku uyu mwaka nta kiremwa kizasigara ku isi.

Gusa benshi na none baje gutungurwa no kubona uwo mwaka urangiye binjiye muri 2001 amahoro bariruhutsa abariya utwabo batangira kwicuza.

.Gukubitwa n’ amadayimoni: Niba bitarabaye aho wari utuye , njye iwacu byabayeho aho numvaga inkuru ngo z’ abantu bahuye n’ amajyini ngo akabakubita yemwe bamwe nari mbazi ariko nta numwe wigeze ubinyibwirira ko ngo yakubiswe n’ ayo majyini.

Hari kandi tumwe mu duce abantu birindaga kunyuramo bavuga ko tubamo amadayimoni ko ashobora kugukubita.

Inkuru y’ umukobwa witwa “Alice”wagiye i kuzimu: Iyi nkuru ndabizi niba icyo gihe wari waraciye akenge uhise ubyibuka ukuntu wajyaga mu rusengero bagera mu gihe cy’ amatangazo bakavuga ko nyuma yo gusenga abashaka barumwa ijwi ry’ ubuhamya bwa Alice maze bose bagakoma amashyi bishima.

Iyi yari inkuru y’ amajwi y’ umukobwa witwa Alice wavugaga uko yagiye i Kuzimu akabayo ajyanyweyo n’ inshuti ye y’ umukobwa biganaga. Mu ubu buhamya avugamo byinshi bibera i kuzimu n’ uko abadayimoni bakoramo bazagusha abantu hano ku isi.

.Ikibuye kizagwira Isi: Byaranavuzwe kandi benshi bariheba bategereza urwaje ngo rwitwarire abagaragu b’ Imana ubwo havugwaga ko mu mwaka wa 2012 mu Kuboza hazaba imperuka izaba iturutse ku kibuye kinini kizagwira isi yose kikayitwikira bityo buri kiremwa cyose kiyiriho kigasibangana.

Benshi baraye amajoro bategereje ngo imperuka igere hari amaso abandi barasinzira ngo igere basinziriye bagendere rimwe ariko barategereza baraheba.

Na nubu kandi hari abandi bantu benshi bakigendera ku nkuru nkizo ugasanga bateguza abantu ko henda kuba imperuka ariko ugasanga uwo munsi bavuzeho urarangiye.

Kujya i kuzimu gushakayo ubukire: Nanone kandi tuzi benshi mu duce dutuyemo twirirwaga tuvuga ko bajyaga i kuzimu kuzanayo amafaranga , abo babaga ari babantu wabonaga bari gutera imbere bidasanzwe binyuze mu kwiyuha akuya kwabo ndetse no gucunga neza umutungo wabo ariko benshi bakavuga bati nta kabuza ajya ikuzimu.

Nyuma yaho aho u Rwanda rumariye gutera imbere niho usanga benshi batebya babaza inzira banyuramo bajya i kuzimu kuzana amafaranga ariko mu byukuri ntaho wabona.

Related posts