Mubuzima busanzwe guhoberana n’ibintu bisanzwe, aho nkiyo uhuye n’umuntu mukumburanye mugahoberana wumva urukumbuzi rushize. Sibyo gusa ahubwo hari nibindi byinshi byiza byo guhoberana harimo nkibi bikurikira.
Abahanga muby’ubuvuzi bemeza ko guhoberana ndetse no gufatana ibiganza biganya ingano y’umuvuduko w’amaraso ndetse bikanongera ubuzima bwiza bw’umutima kumuntu uwurwaye, kandi ngo binagabanya ubukare bw’indwara ya stroke ikunze kwibasira udutsi tujyana amaraso kubwonko. Murimake bikaba bigabanya ibyago byo kwicwa nizindwara kumuntu uzirwaye.
Guhoberana kandi bituma umuntu yigarurira ikizere. Kumuntu wari ubabaye cyangwa yumva yacitse intege iyo agize amahirwe yo guhobera uwo akunda, ngo nibyiza cyane kubwonko dore ko bituma yumva aruhutse ndetse nikizere kikagaruka.
Ikindi kintu gikomeye kandi gikorwa no guhoberana, ni uko byihutisha kandi bigakomeza umubano abantu bafitanye.
Akenshi usanga abantu bakundana bakunda guhoberana cyane cyangwa umwana numubyeyi ndetse n’abavandimwe.ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ukunda guhoberana n’umuntu biba bigoye ko umubano wanyu wapfa gusenyuka.
Kuri iyingingo kandi, abahanga bemeza ko guhoberana biri mubwoko bw’ururimi umuntu yakoresha asobanura urukundo,amaranga mutima ndetse nibyiyumviro afitiye umuntu mugihe amagambo yo atabasha kubisobanura.
Kubantu bakunda kugira kandi uburibwe bwahato nahato mumubiri, guhoberana n’umuti ukomeye kuko iyo uhoberanye n’umuntu ufite icyo avuze mubuzima bwawe hari ubwoko bw’umusemburo wa endorphins uvubuka ibi bigatuma uburibwe bushira ikindi nuko iyo uhoberanye amaraso aba atembera neza mumubiri.
Guhoberana nibwo buryo bworoshye, bwiza kandi bwihuse bwo kumera neza mumubiri. Abahanga bavuga ko byakabaye byiza kumunsi ugize uwo uhobera nibura inshuro imwe cyangwa 2 kumunsi kandi ntago bigoye muby’ukuri.
Yanditswe na Emile KWIZERA.