Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Burya bafite byinshi bihariye! Baba bafite ibyago byo kuba abasinzi kurusha abandi!Menya byinshi kubantu bafite amaso y’ubururu

Ntidukunze kubona abantu bafite amaso afite imboni y’ubururu, cyane cyane tubabona muma filme kuko bidakunze ko baboneka muri africa gusa barahari nubwo ari bakeya. Kurubu 8% byabatuye isi bafite amaso yubururu. Gusa aba bantu bafite byinshi bihariye bitandukanye nabafite amaso asanzwe. Dore bimwe muribyo twabateguriye.

Mubusanzwe amaso tuba tubona ko ari ubururu siryo bara karemano ryayo ahubwo nuko aba ari amaso asanzwe aba yarabuze umusemburo wa melanin, bigatuma twebwe tubona amaso yabo asa ubururu.

Bivugwa ko abantu bafite amaso y’ubururu baba bafite igisekuru kimwe. Hagati y’imyaka 6,000 na 10,000 bivugwa ko aribwo muburayi hagaragaye umuntu wifitemo akanyagingo ko kugira amaso y’ubururu. Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya copenhagen bugaragaza ko uyu ashobora kuba ariwemuntu wambere wabayeho afite amaso asa atya ndetse ko abayafite bose bishoboka ko bamukomokaho.

Nubwo ari canceri idakanganye cyane, gusa abantu bafite amaso y’ubururu bafite ibyago byinshi byo kurwara cancer yitwa ocula oveal melanoma. Iyi ikaba nyine ikunda kwibasira abantu bafite ubwoko bwayamaso, cyane cyane bitewe no kutihanganira imirasire y’izuba kwamaso yabo biri mubizamura ibyago byo kwibasirwa niyi canceri.

Ikindi twavuga kuri ababantu bafite amaso y’ubururu, ni uko bakunda kuba abasinzi cyane mugihe bagerageje kunywa inzoga. Mubushakashatsi buvuguruye bwagaragaje ko abantu bafite akanyangingo ko kugira amaso y’ubururu bafite ibyago byo kubatwa n’inzoga kurusha abafite amaso asanzwe. Ibi bikaba bishimangira indi ngingo ivuga ko ubusinzi bushingira kutunyangingo runaka tw’umubiri.

Umva iyi mibare. Muri amerika, byagaragay ko mubanyamerica bafite inkomoka muburayi ari nabo bakunze kuba bafite ayamaso, nibura 83 kwijana byaba baba barabaswe ninzoga. Akaba arinabo benshi ugereranyije nabafite amaso asanzwe.

Gusa nubwo baba bafite ibyago byinshi, hari nibyoza byayamaso y’ubururu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ababantu baba bareba neza cyane kurusha abandi kandi baba bafite ibyago bike byo kwibasirwa nazimwe mundwara z’amaso dusanzwe tumenyereye.

Ikindi kintu kingenzi kuri ayamaso ni uko abantu bayafite bakunze kuba ari beza cyane,dore ko umuntu uyafite abasha gukurura uw’igitsina gitandukanye nicye muburyo bworoshye. Aya maso bivugwako ariyo maso akurura(sexy) kurusha ayandi yose.

Yanditswe na Emile KWIZERA

Related posts