Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Burundi: Ababana bitemewe n’amategeko biri mu bitera  umwaku igihugu ntigitere imbere.

Mu gihugu cy’u Burundi  haravugwa ko hari gukorwa igikorwa cyo gutandukanya abashakanye babana mu buryo butemewe n’amategeko (inshoreke) mu rwego ngo rwo kubahiriza ‘Imibanire mboneramuco dore ko ngo biri no mu bitera umwaku igihugu ntigitere imbere.

Ni igikorwa kiri gukorwa na  Leta aho  yifashisha imbonerakure, zikajya urugo ku rundi zibaza ibyangombwa byemeza ko umugore cyangwa umugabo ari uwawe zasanga atari uwawe zikabatandukanya zititaye ku myaka mumaranye no ku bana mwabyaranye.

Umwe mu baturage  b’abagore yagize ati “Bagenzura niba wubatse byemewe n’amategeko basanga atari byo, bagahatira umugabo gusubira kubana n’umugore we wa mbere maze inshoreke igasubizwa ku babyeyi be. hanyuma bagakinga urugi rw’inzu.”

RFI ivuga ko intara ebyiri zo mu majyaruguru arizo ziri gukaza cyane  mu gukemura iki kibazo cy’ababana badasezeranye bagatandukanywa ku gahato. Mu gihe Guverineri w’intara ya Ngozi, Désiré Minani, yemeza ko babanje gukora ubukangurambaga no gusobanurira abantu mu ntangiriro z’Ugushyingo kwa 2023.

Désiré Minani yanavuze ko  kuva muri Mutarama, bahagaritse icyiciro cyo kugira inama maze batangira kwirukana muri iyo miryango abagore babana n’abagabo mu buryo butemewe n’amategeko.

Intara ya Kayanza nayo irakataje mu guhiga inshoreke, aho abashakanye bagera kuri 200 bamaze gutandukanwa. ubu hari abagore basubijwe iwabo bafite abana bagera mu icumi, ndetse n’abana ubu bari kubana n’abamukase.

Nyuma yo guhiga ababanaga n’abandi muri ubwo buryo, mu 2017, biturutse ku itegeko ry’umukuru w’Igihugu icyo gihe, nyakwigendera Pierre Nkurunziza, perezida uriho ubu, umukiristo wo mu idini gatolika, Evariste Ndayishimiye nawe yasabye ko abantu babana badasezeranye batandukanywa.

Ni nyuma y’itegeko ry’ubuyobozi, aho kuri ubu ingo zibana mu buryo butemewe n’amategeko zikomeje gutandukanywa ku ngufu. Icyakora Leta inavuga ko kubana gutyo ari icyaha, ari na byo bitera umwaku igihugu ntikihute mu iterambere.

Kugeza ubu mu ntara ya Ngozi honyine abagore 237 bamaze koherezwa iwabo kuva mu kwa mbere k’uyu mwaka.  Ababigenderamo cyane ni abagore kuko inzu aba ari az’abagabo.

Source RFI

Related posts