Bamwe mu bakorera n’abarema isoko rya Butaro riri mu Karere ka Burera, barasaba inzego bireba ko zabafasha zikavugurura iryo soko kuko ryangiritse cyane ndetse n’igihe imvura iguye riva cyane n’amazi akaryirohamo yuzuyemo n’imyanda.
Iri soko riri mu isantere ya Butaro rizwi cyane kubera ibicuruzwa bitandukanye bihacururizwa byiganjemo umusaruro w’ubuhinzi n’amatungo y’abatuye muri ako Karere ndetse n’ibindi bicuruzwa biba byaratunganyirijwe mu nganda zo mu Gihugu no mu mahanga.
Kuri ubu iryo soko, usanga ryarangiritse cyane kuko iyo imvura iguye ibyondo n’amazi bituruka muri iyo santere byuzura mu isoko bikangiza ibicuruzwa by’abahakorera bigwa muri ibyo byondo bikandura, bigatuma abaguzi baje kurirema bataha bataguze abandi bakanga kurirema.
Abaganiye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ngo ni uko abahacuririza usanga barigereranya n’ikimoteri kubera ko imyanda yose imanukana n’amazi yirohamo, basaba ko ryasanwa ndetse rigahabwa n’imiyoboro y’amazi kuko usanga n’igice gisakaye amabati n’imireko byarangiritse bigatuma banyagirwana n’ibicuruzwa byabo.
Ntihabose Elie ni umwe muri bo, yagize ati: “Nk’ubu ntureba ko ibi byondo byanze gushiramo! Iyo imvura iguye byose biraza bigasakara muri iri soko ibicuruzwa byacu bikagwamo hari n’abagwa muri ibyo bizi by’ibyondo. Turifuza ko baridusanira kuko hano harazwi kandi turasora.”
Karambizi Innocent nawe yagize ati: “Iki kibazo kimaze igihe tukivuga ariko ntacyo babikoraho ahubwo usanga badusoresha gusa. Badufashe batwubakire isoko kugira ngo natwe dukorera ahantu heza hagezweho dutere imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Soline Mukamana, avuga ko iki kibazo cy’isoko rya Butaro kizwi ariko ko kubera imiterere y’aho ryubatswe, bateganya kuryimura n’ubwo hakiri gushakishwa ubushobozi.
Ati “Birumvikana kandi biragaragara koko ko ririya soko rifite ibyo bibazo ariko murabizi mu bikorwa tugenda dukora hari ibibazo byihutirwa n’ubwo hari byinshi biba bikenewe. Na ririya soko rero riri mu bikorwa biteganyijwe ariko turacyashaka ubushobozi nibuboneka hariya riri rizimurwa kuko aho riri bigaragara ko ryegereye igishanga.”
Yakomeje agira ati: “Kuba abacuruzi bo basora ni ngombwa kuko bigenwa n’amategeko kandi niba bifuza n’isoko ryiza rigezweho birasaba ko nabo bakomeza gutanga umusoro kugira ngo uzunganirwe kuko ubu, isoko risigaye ritwara muri miliyari na miliyoni nyinshi. Nibihangane ubushobozi nibuboneka isoko ryo rizubakwa.”
Ivomo:Igihe.com