Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bundesliga: Bayer Leverkusen yashyizeho agahigo katari gasanzwe mu mateka

Ikipe ya Bayer Leverkusen yibitseho Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’ hakibura imikino itanu, kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gicurasi 2024 yakoze amateka yo gusoza shampiyona y’u Budage idatsinzwe umukino n’umwe muri 34 yakinnye ‘Invincible’.

Ni nyuma yo gufatshwa n’Umunya-Nigerie, Victor Okoh Boniface na Robert Andrich gutsinda ikipe ya Augsburg ibitego 2-1 ku mukino w’umunsi wa 34 ukaba n’umunsi usoza Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Budage.

Ni ibintu bibaye bwa mbere mu mateka y’u Budage dore ko na FC Bayern München yegukanye ibikombe 11 byikurikiranya itigeze ibigerageza.

Bayer Leverkusen isoje Shampiyona ariko yaramaze gutwara igikombe cya mbere mu mateka yayo habura imikino 5, nyuma yo kunyagira Werder Bremen ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 29, taliki ya 14 Mata 2024.

Ni igikombe cya mbere cya shampiyona iyi kipe yari yegukanye mu mateka yayo. Yabigezeho ikuraho agahigo kari gafitwe na Bayern Munich ko gutwara ibikombe bya Shampiyona ya Bundesliga 11 biheruka.

Bayer Leverkusen yaherukaga gutwara igikombe mu 1993 ubwo yegukanaga Igikombe cy’Igihugu “German Cup’’.

Bayer Leverkusen imaze gushyiraho agahigo ko kuba nta mukino itsinzwe muri shampiyona, iracyari mu marushanwa yose ku buryo ishobora gutwara ibikombe bitatu.

Nyuma yo kwegukana icya Shampiyona y’u Budage, iracyari no muri Europa League aho izahurira ku mukino wa nyuma na Atalanta Bergamo yo mu Butaliyani. Ni mu gihe kandi izahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Abadage, DFP Pokal na Kaiserslautern yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Budage.

Bayer Leverkusen yari mu makipe agiye kumanuka ubwo Xabi Alonso yayifataga mu Ukwakira 2022. Nyuma y’amezi 18 yanditse amateka yo kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’u Budage.

Bayer Leverkusen isoje Shampiyona y’imikino 34 nta mukino n’umwe itsinzwe kuko yatsinzemo 28, inganya 6; aho yinjije ibitego 89 mu izamu ry’andi makipe naho yo yinjizwa ibitego 24 byonyine.

Leverkusen isoje irusha VfB Stuttgart ya kabiri amanota 17 ntetse na FC Bayern München ya 3 amanota 18; mu gihe mu cyiciro cya kabiri hamanutse FC Koln n’amanota 27 ndetse na Damsdart ya nyuma n’amanota 17.

Abafana bishimiye Igikombe bategereje imyaka isaga 120! 
Urugendo rwa Bayer Leverkusen muri shampiyona uyu mwaka [W=Intsinzi, D=Kunganya]
Byatumye Umunya-Espagne Xabi Alonso yitirirwa umuhanda! 

Related posts